URUBYIRUKO RWIBUMBIYE MU MURYANGO UGAMIJE KWIMAKAZA AMAHORO RWASUYE NIC.

Figure 1 Ifoto y’Urwibutso umuyobozi wa NIC ari kumwe n’abashyitsi.

Ku bufatanye bwa INALAS umuryango Nyarwanda uhagarira abatishoboye mu nkiko, n’Umuryango utagengwa na Leta Global Youth Connect, Ishyirahamwe ry’urubyiruko rugamije kwimakaza amahoro baturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, maralysia na Republika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda; basuye Komisiyo y’Igihugu y’Itorero kugira ngo basobanurirwe uruhare rw’Itorero mu kubaka amahoro arambye no gukumira Ubwicanyi na Jenoside.

Aba bashyitsi bakigera muri NIC bakiriwe na Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface, mu ijambo rye ry’Ikaze yifurije abashyitsi ikaze mu izina ry’abakomiseri n’abakozi ba NIC.

Yababwiye amavu n’amavuko y’Itorero mu Rwanda, abasobanurira ko byose bikomoka ku buyobozi bwiza bw’U Rwanda bwifuriza Abanyarwanda amahoro.

Yeretse abashyitsi Intego za Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, nicyo Itorero rimaze gukora mu kubaka u Rwanda rufite amahoro arambye.

Urubyiruko rwishimiye umwihariko w’u Rwanda wo gushaka ibisubizo mu muco wabo, kuko bituma ibisubizo ku bibazo bahura nabyo.

Basabye ko bishobotse bazajya basura komisiyo buri mwaka kugira ngo bigire kuri gahunda z’Itorero ibyafasha abandi baturage b’isi.