MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASABYE ABAYOZI BA NIC KWITANGA NO GUSHYIRA HAMWE.

Figure 1 ifoto y’urwibutso nyuma y’ihererekanyabubasha

Ibi yabisabye ubwo habaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Ushoje inshingano Bwana RUCAGUBoniface   na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero winjiye mu nshingano Bwana Bamporiki Edouard.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Bwana KABONEKA Francis, wari muri iki gikorwa, yavuze ko Rucagu yakoze akazi gakomeye ku buryo ubu Itorero rimaze kujya mu muco w’Abanyarwanda, gusa abwira umusimbuye ko we agomba gukora byinshi kuko afite imbaraga za gisore.

Yasabye abayobozi nn’abakozi ba komisiyo y’Igihugu y’Itorero ko bagomba kuba intangarugero mu mico no mu myifatire ko inshingano bahabwa zibibasaba.

Yakomeje agira ati “Mugomba kumva ko mutandukanye n’abandi bakozi bose ba Leta, ntabwo mu meze nk ‘abasoresha cyangwa abandi, muri abakozi bagomba guhindura abandi bose, ariko ibi ntimwabikora namwe ubwanyu mutarahinduka, ntabwo wakwigisha abandi ko intore itaganya mu gihe namwe mwaba mukiganya.”

Yasabye abayobozi n’abakozi kuzuzanya kugira ngo bagere ku nshingano Igihugu cyabahaye.

Bwana Bamporiki Edouard, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yahise atangira inshingano ze nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, akaba asimbuye RUCAGU Boniface wari perezida kuva Komisiyo yakwemerwa n’itegeko.