PEREZIDA WA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YASABYE ABANYARWANDA KUNGA UBUMWE.

Uwambaye umupira w’umukara ni Perezida wa Komisiyo ari kumwe n’umunyamabanga wa leta muri minecofine

Ibi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, yabigarutseho ubwo yarasoje umuganda ngarukakwezi yakoreye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama. Uyu muganda ukaba wanahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu hose. Iki cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe n'Ubwiyunge ni umusingi w'iterambere rirambye”.

Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye umuganda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda, avuga kuva mu myaka magana ishize aAbanyarwanda bari bunze ubumwe babanye kivandimwe kandi basangiye ishyaka ryo kubaka Igihugu. Agaragaza ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwaje gusenywa n’abakoloni b’ababiligi baciyemo u Rwanda amoko atatu bashingiye ku macakubiri bari bavanye iwabo.

Muri 1959, aya macakubire yatumye bamwe mu banyarwanda bameneshwa, bajya gushaka ubuhungiro mu bihugu bituranye n’u Rwanda abandi banyarwanda baratotejwe cyane.  Ibi byaje kugeza ku mahano ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.