IMIRIMO YO GUSANA IKIGO GISHINZWE GUTOZA UMUCO W’UBUTORE CYA NKUMBA (NUDC-NKUMBA) IRARIMBANYIJE.

Figure 1 Icyumba gitangirwamo amasomo I Nkumba nacyo cyarasanwe.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/03/2016 nibwo itsinda riturutse muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero(NIC), riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wayo Bwana NTIDENDEREZA William, ryakoreye uruzinduko rw’umunsi umwe mu kigo gishinzwe gutoza umuco w’ubutore cya Nkumba, aho bari bagiye kugenzura aho imirimo yo gusana ikigo cya Nkumba igeze kugira ngo bajye inama y’uburyo iyi mirimo yarangira vuba.

Bakigera mu kigo cya Nkumba beretswe aho imirimo yo gusana icyo kigo igeze. Ibi byakozwe na rwiyemezamirimo uhagarariye Winning Construction Company yatsindiye gusana ikigo cya Nkumba, watangaje ko imirimo yo gusana igenda neza ku buryo ugereranyije n’imirimo yose bagombaga gukora ubu bageze ku kigero cya 85%. Bisobanuye ko basigaje imirimo ingana na 15% igomba gukorwa, mu gihe hasigaye iminsi igera kuri cumi n’ine ngo igihe bahawe cyo gusana kibe kirangiye.

Umuyobozi wa WACHEWI Company, ikigo ishinzwe kugenzura ko imirimo yakozwe neza, yadutangarije ko hari imirimo imwe n’imwe imaze kurangira ku kigero kiri hejuru ya 90% ku ijana harimo: Gusana ikibuga gikorerwamo imyitozo ngororamubiri, imikino gakondo n’akarasisi. Ubu iki kibuga kimaze gusanwa ku buryo hasigaye ko ubwatsi bufata neza. Hari kandi ibice bikorerwamo imikoro ngiro nabyo ubona imirimo yo kubisana igeze ku musozo.

Hari kandi imirimo yo gusana ubwogero n’ubwiherero mu macumbi no ku cyumba mbera byombi, gusana icyumba gifatirwamo amafunguro hashyirwamo amatara ndetse n’ibirahuri aho byangiritse. Gutera amarangi mu kigo cyose nabyo bikaba bigeze ku kigero cya 85%.

Muri rusange imirimo yo gusana Ikigo gishinzwe Gutoza Umuco w’Ubutore cya Nkumba iragenda neza kandi iragenda igera ku musozo kuko hasigaye ibice bicye bitarasanwa nabyo birimo gukorwa ku buryo birangira mu gihe cya vuba.

Nyuma yo gusura aho imirimo yo gusana igeze, Umunyabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana NTIDENDEREZA William; yabwiye abasana ikigo ko nawe ashimishijwe naho imirimo yo gusana Nkumba igeze ariko ko imirimo igihari. Yasabye ko buri ruhande rukora ibirureba kugira ngo imirimo ikomeze nta nkomyi.

Ikigo gishinzwe gutoza Umuco w’Ubutore cya Nkumba NUDC-NKUMBA, giherereye mu karere ka Burera, Umurenge wa Kinoni, akagali ka Ntaruka. NUDC-NKUMBA ikaba yaratangiye gusanwa tariki 5/1/2015, biteganyijwe ko imirimo yo gusana irangira mu kwezi kwa kane, kugira ngo gitangire imirimo gisanganywe yo gutoza.