ABASENATERI BAGIZE KOMISIYO ISHINZWE UBUBANYI N’AMAHANGA, UBUTWERERANE, N’UMUTEKANO BASUYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO.

Intumwa za rubanda mu nama n’abayobozi ba NIC.

Muri gahunda isanzwe ijyanye no gukurikirana gahunda za leta uyu munsi tariki 23/10/2917, Abasenateri bari muri Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano basuye Komisiyo y’Igihugu y’Itorero kugira ngo barebere hamwe uko Itorero ry’Igihugu rifasha mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ibinyujije muri gahunda zisanzwe z’Itorero ry’Igihugu.

Mu biganiro bagiranye n’abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, basobanuriwe ibimaze gukorwa mu kubaka Umunyarwanda ufite Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Hon BAMPORIKI Edouard, yagaragarije abasenateri ko hari byinshi bimaze gukorwa na Komisiyo bigamije kubaka Umunyarwanda muzima, ariko abereka n’urugendo Komisiyo igifite kugira ngo yuzuze neza  inshingano ihabwa n’itegeko.

Yabwiye izi ntumwa za rubanda ko ibyakozwe byivugira cyakora akumva hari intabwe Komisiyo itarageraho akenshi biturutse ku ngengo y’imari ihabwa idahagije. Nubwo bimeze bityo komisiyo y’Igihugu y’Itorero ifite imishinga minini igamije gukomeza kubaka umuryango nyarawanda kandi akaba yizera ko ingengo y’imari itazakomeza kuba inzitizi kuko abona hari ubushake bwa Politiki.

Muri gahunda ziri imbere harimo gukomeza kubaka itorero ry’umudugudu no gutegura no gushyiraho urugerero ruciye ingando mu turere twose tw’Igihugu uko ari mirongo itatu.

Mu bindi bigamijwe hari ugutegura Itorero ku banyarwanda bavuye muri gereza, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero asanga nubwo muri gereza hari inyigisho zitandukanye bahabonera, bakomeza guhura n’abafite za nyigisho zikinyoma zisenya bityo agasanga ubwo bazaba basubiye mu miryango bagomba guhamba amasomo yihariye.

Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano  mu nteko ishinga amategeko RUGEMA Mike yishimiye ibimaze gukorwa n’iterero ry’Igihugu kuko asanga ari byiza kandi bigomba gushyigikirwa, ibitarakorwa bigashyirwamo imbaraga.

Uru ruzinduko abasenateri bakoze ruri muri gahunda Komisiyo ya Senat, irimo yo kureba uko gahunda za guverinoma zigamije kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’uburyo zishyirwa mu bikorwa.