Intara y’Uburengerazuba n’urugero rwiza mu guha imbaraga Itorero ry’umudugudu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero BAMPORIKI Edouard na Meya wa Nyamasheke KAMARI Fulgence baganiriza abanyeshuri

Mu rugendo abayobozi bakuru ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bamazemo iminsi mu Ntara y’Iburengerazuba basanze ibimaze gukorwa bitanga icyizere ko n’izindi ntara zibishyizemo imbaraga urugerero rwaba ibisubizo ku bibazo abaturage bagenda bahura nabyo, Itorero ry’Umudugudu naryo rigashingirwaho hubakwa gahunda zitandukanye za Leta.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard yavuze ko uru ruzinduko rumugaragarije ko Itorero ry’umudugudu ryubatswe neza aribonamo ibisubizo muri gahunda zose leta ifitiye abaturage.

Yabwiye abaturage ko nta mpamvu nimwe ihari ituma umuturage umwe yatera imbere undi agasigaraga mu bukene bukabije kandi bose babarizwa mu isibo imwe. Yabasabye  gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo bakoresheje ubufatanye.

Buri muturage agomba kumva ko aho mugenzi we atsikiye undi agomba kumuramira maze bakunga urunana, bikabafasha kugera ku Iterambere rirambye.

Muri uru ruzinduko abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, bakorera mu ntara y’Iburengarazuba barasura Itorero ry’Umudugudu, Itorero mu mashuri.

Abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bafata kandi umwanya bakaganira na Komite nshingwabikorwa y’Itorero mu karere kugira ngo baganire ibijyanye n’Urugerero rw’akarere ruciye ingando, n’ubushobozi akarere gafite ko kwakira urugerero ruciye ingando ku rwego rw’Igihugu.