ITORERO URUNANA RW’URUNGANO RYATANGIRIJWE KU MUGARAGARO MU KIGO CYA CTC – GABIRO

Kuri uyu wa gatatu tariki 06 ugushyingo 2017 mu kigo cya gisirikare cya Gabiro habereye umuhango wo gutangiza Itorero Urunana rw’Urungano. Uyu muhango ukaba wayobowe na Minisitiri w’Urubyiruko MBABAZI Rose Mary wari hamwe na Peresida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Honorable BAMPORIKI Edouard.

Minisitiri w’Urubyiruko atangiza Itorero Urunana rw’Urungano yahaye impanuro urubyiruko rwitabiriye iri torero, yagize ati “urubyiruko rwacu turashaka ko musigasira ibyagezweho, mugakomeza guharanira iterambere rihanga ibishya no kubirinda

Minisitiri w’Urubyiruko yabwiye Intore zitabiriye Itorero urunana rw’Urungano, ko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda butekereza cyane urubyiruko akaba ariyo mpamvu bwafashe umwanya uhagije bugategura itorero rihuza urubyiruko ruturuka mu turere twose tw’u Rwanda ndetse na Diaspora y’u Rwanda, hakaba harimo abaturutse mu bihugu bisaga cumi.

Yababwiye ko ubwo bazaba basoje Itorero, bateguriwe indi nama ya youth connect ndetse bakazatanga ibitekerezo byabo mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iyoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero BAMPORIKI Edouard yasaye Intore gurashimira umutoza w'Ikirenga Nyakubahwa Kagame Paul, wasubijeho itorero mu gihugu cyacu cy'u Rwanda, kugira ngo  ritoze Abanyarwanda, gutora ishema ry'u Rwanda.

Yabwiye Intore ko mu Itorero ariho abantu bakirira ibikomere basigiwe n’amateka, abasaba kuzisanzura bakaganiriza abatoza n’abashyitsi ibijyanye n’amateka y’Igihugu cyacu.

Iri torero Urunana rw’urungano ryateguwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, RDF, Police, Minisiteri y’Umuryango, Imbuto foundation nabandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Urunana rw’urungano ribaye ku ncuro ya kabiri rikazitabirwa n’urubyiruko rusaga magana atanu ruturutse mu Rwandano hanze yarwo.