INKOMEZABIGWI ZASABWE GUFASHA GUCYEMURA IBIBAZO BYUGARIJE UMIRYANGO.

Pezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, ubwo yasozaga Itorero Inkomezabigwi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yasabye Intore kujya ku Rugerero bakamenya ibibazo abaturage bafite maze bagatanga umusanzu wabo  babishakira ibisubizo byose, nibwo bazaba bafashije Igihugu cyabo kwiyubaka.

Ubwo yatumaga intore mu murenge wa Shangi, ku shuri ryisumbuye rya Kagano imbere y’Inkomezabigwiz’abakobwa n’abahungu 507 baturutse mu Mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri, Perezida wa Komisiyo Edouard Bamporiki, yavuze ko agasozi kaba gatuyeho intwari n’ibigwari bityo asaba uru rubyiruko rwari rumaze icyumweru rutozwa indangaciro n’umuco Nyarwanda kwirinda umwuka w’ibigwari.

Ati “Buriya rero ngo agasozi katuweho intwari n’ibigwari biba biri hafi aho ngaho kugira ngo bice intege iyo ntwari cyangwa ngo biyigore. Ni ahacu ho guhitamo. Intwari iyo itabarutse isiga ibirindiro, isiga ibimenyetso by’uko yabaye intwari aho ngaho, ariko n’umwuka w’ibigwari nabyo iyo bipfuye uguma kuzerera aho ngaho. Ni ukwirinda ko mwafatwa n’umwuka w’ibigwari mugakomeza mubaririza amateka y’intwari n’umwuka w’intwari akaba ari wo ubaranga amanywa n’ijoro.”

Yakomeje agira ati “Uzarwana urugamba rwa kure akarutsinda rero ahera ku rwa hafi, ntabwo wananirwa urugamba rwo ku mudugudu ngo uzashobora urugamba rwo ku rwego rw’Igihugu, waba ubeshye. Turebe ibibazo biri iwacu mu mudugudu tubikemure birangire nta wundi tubirindiriza. Nitwe duhari.”

Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Fabien, Mbere yo gutuma intore Chairman yatanze gihamya ku ntore z'Indashyikirwa.