ABANYARWANDA BARASABWA GUKOMEZA GUKORA IBIKORWA BY’UBWITANGE KUGIRA NGO BITEZE IMBERE.

Indashyikirwa mu bwitange ihabwa ishimwe

Ibi babisabwe na TWIZEYEYEZU M. Josee, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Ubwitange wabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi mu murenge wa Rushaki, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti : ubwitange nk’Indangagaciro igobokera igihe.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake, byaranzwe no kuremera abatishoboye bo mu murenge wa Rushaki aho NSEKAMBAYE Felicite yafashijwe gukurungira inzu ye itari imeze neza naho MUDAHERANWA Jean Damascene we yafashijwe kubakirwa ubwiherero n’akarima k’igikoni.

Mu bindi byakozwe hatewe ibiti bivangwa n’imyaka bya gereveriya na Sedrerera bingana n’ibihumbi bitanu ku buso bwa hegitari ibihumbi 28.

Abatanze ubutumwa mu muhango wo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’Ubwitange bagaragaje ko muri iyi minsi isi yugarijwe n’ibyorezo n’ibindi bibazo bitandukanye bityo ibikorwa by’Ubwitange akaba aribyo byafasha isi guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibi bibazo.

Abatanze ubutumwa kandi bashimiye abanya Rushaki ko bagaragaje ubwitange mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu butumwa bwe TWIZEYEYEZU M. Josee wari uhagarariye perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero BAMPORIKI Edouard utabashije kuboneka, yashimiye abanya Rushaki uko bamaze kwiyubaka binyuze mu bikorwa by’Ubwitange.

Yabasabye gukomeza gushyikira ibikorwa by’Ubwitange, bikorwa n’Intore ziri ku rugerero hirya no hino mu midugudu. Muri ibi birori ababaye Indashyikirwa mu bikorwa by’ubwitange bashimiwe ndetse bahabwa n’icyemezo cy’Indashyikirwa.

Umunsi mpuzamahanga w’Ubwitange ubusanzwe wizihizwa kw’isi yose tariki 05/12 za buri mwaka, ariko mu Rwanda washyizwe mu kwezi kwa mbere kugira ngo uhuzwe n’urugerero rukorwa n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye.