KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YAKORANYE INAMA N’ABAFATANYABIKORWA BAYO YIGA UBURYO BWO KUNOZA IBIKORWA BY’URUGERERO.

Nyuma y’iminsi igera kuri irindwi abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abafatanyabikorwa bayo bari bamaze bakurikirana Itorero  Inkomezabigwi icyiciro cya gatandatu, bareba n’uko Itorero ry’Umudugudu rikora n’urugerero rw’akarere ruciye ingando, kuri uyu wa gatanu tariki 19/06/2018; kuri Lemigo Hotel Kigali, habaye inama yo kuvuga amacumu abakozi bari kuri terrain bagaragaza ibya bakuyeyo kugira ngo ibitaranoga binozwe.

Mu ijambo ritangiza inama Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Major Gen BAYINGANAEmmanuel, yashimiye inzego zari mu butamwa uko zitanze zikurikirana uko Intore zitumwa ku rugerero. Yabwiye abari mu nama ko inama igamije kwigira hamwe ibyagaragaye mu butumwa bityo hagafatwa ingamba zigamije kurushaho kunoza gahunda y’Urugerero.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Mme  INGABIRE Assumpta, yabwiye abari mu nama ko nubwo hari ibyagaragajwe bitari ku rwego rwiza ariko  ibimaze gukorwa kugeza ubu bishimishije.

Yasabye inzego z’abafatanyabikorwa gukomeza ubuvugizi bugamije guha imbaraga gahunda y’urugerero mu rubyiruko no gufasha uturere mu kunoza gahunda y’Ibikorwa by’Urugerero rw’akarere ruciye ingando.