KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YABONYE UMUNYAMABANGA MUKURU MUSHYA.

Ifoto y’abayobozi n’abakozi ba NIC basezera kuri SG uwa kabiri iburyo mu bicaye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19/02/2018, ku cyicaro cya Komisiyo y’igihugu y’Itorero, habereye umuhango w’Ihererekanyabubasha hagati y’Umunyabanga Mukuru ushoje ikivi Bwana NTIDENDEREZA William; n’umusimbuye Bwana KAZASOMAKO Evode.

Muri uyu muhango Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ucyuye igihe, yagaragaje aho NIC yari igeze yesa Imihigo yahawe, anamwereka inshingano z’ubunyamabanga bukuru bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, nkuko bigenwa n’Itegeko rishyiraho Komisiyo.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Bwana KAZASOMAKO Evode, yabwiye abayobozi n’abakozi ba Komisiyo ko yishimiye gukorana n’abatoza b’Intore. Yagize ati”nishimiye gukora n’abatoza b’Intore kuko niringira ko umukoi wese wa NIC ari umutoza w’Intore kandi gutoza ntabwo ari ukwigisha gusa ahubwo ni ”ukuba nkore neza bandebereho” ntabwo watoza umuntu ibintu ngo akubone ukora ibindi.

Yasabye abakozi ba NIC, kurangwa n’Ikinyabupfura n’umuco wo kwitanga kuko Intore nubundi iba iri ku rwego rwisumbuye mu myumvire, iba rero igomba kurangwa n’imikorere myiza. Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yijeje abakozi ubufatanye kugira ngo NIC igere ku nshingano yahawe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana Bamporiki Edouard, yashimiye Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero akazi keza yakoze ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano nshyashya azaba agiyemo.

Yifurije ikaze Umunyamabanga wa Komisiyo mushya kandi amubwira ko abatoza b’Intore muri NIC biteguye kumuha icyo yifuza kugira ngo akazi kenshi igihugu cyabashinze bagakore kandi neza.