ABENGE BIJEJE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO, UBUFATANYE MU KUBAKA INDANGAGACIRO MU RUBYIRUKO.

Inararibonye n’abayobozi ba NIC mu nama kuri Grand Legacy.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/03/2018 kuri Grand Legacy Hotel I Kigali habereye inama nyunguranabitekerezo yahuje abashakashatsi, inararibonye mu mateka y’u Rwanda na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero igamije kujya inama y’uburyo Itorero ryarushaho kuvugutira umuti ibibazo byugarije cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda muri iki gihe.

Mu ijambo ritangiza inama, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Bwana BAMPORIKI Edouard, yabwiye abaje mu nama ko  hari byinshi bimaze gukorwa n’Itorero ry’Igihugu ariko bumva umusaruro ukiri muke ugereranyije n’ibibazo byugarije urubyiruko rw’u Rwanda.

Yavuze ko bumva bafite inshingano zo gukora ibyiza byinshi kugira ngo basige urufatiro abanyarwanda bo mu bihe biri imbere bazubakiraho.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo, inararibonye n’abashakashatsi bagaragaje ko hari byinshi bikibangamira iterambere ry’Igihugu harimo imyitwarire y’Urubyiruko idakwiriye urubyiruko rufite icyerekezo kizima, gutesha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda n’ibindi.

Bagaragaje ko kubaka urubyiruko Igihugu kirangamiye bishobora gutwara iminsi ariko u Rwanda rubishobora cyane ko rufite ikirusha ibindi akaba ari umutware ubereye ingabo.

Inararibonye n’abashakashatsi mu mateka y’u Rwanda bifuje ko ubufatanye bwabo n’iterero ry’Igihugu bwakomeza bugashingira ku bushakashatsi bugamije gutegura imfashanyigisho izafasha kubaka umunyarwanda muzima ubyishimira.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yashimiye abashakashatsi n’inararibonye mu mateka y’u Rwanda kuba baremeye ubutumire bwa Komisiyo kandi ko nibafatanya na Komisiyo bazagera ku musaruro mwiza.