PEREZIDA WA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YAGANIRIJE, ITSINDA RY’ABANYESHURI MPUZAMAHANGA BARI MU RUGENDOSHURI MU RWANDA.

Perezida wa Komisiyo mu Kiganiro n’Urubyiruko rw’abanyeshuri mu Rwanda.

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwibuke ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard yabwiye urubyiruko ruturuka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ruri mu rugendoshuri mu Rwanda  ko u Rwanda rwahisemo kwimika urukundo n’amahoro kuko aribyo bizafasha u Rwanda kwiyubaka no kwiyubaha mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi yabivuze ubwo yahuraga n’uru rubyiruko akaruganiriza ibijyanye n’inzira u Rwanda, rwatangiye yo komora ibikomere bya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Yavuze ko urubyiruko u Rwanda rufite ubu rutigeze rugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko we, asanga rufite inshingano ikomeye yo gutanga umusanzu wo gusana Igihugu.

yagize ati: “u Rwanda rwashegeshwe bikomeye n’amateka rwanyuzemo harimo Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, cyakora imbuto y’ubumwe n’urukundo niyo izadufasha kugeza u Rwanda aheza twifuza, buri wese akwiye kubigiramo uruhare njyewe inkunga yanjye n’ukuvugisha ukuri nizera ko n’abandi bazatanga umusanzu wabo”.

Urwango n’ivangura, tuzakomeza kubirwanya no kubiheza kandi dufite icyizere gikomeye ko tuzabitsinda kuko u Rwanda rufite intwari zahagaritse Jenoside.

Muri iki kiganiro, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yasabye uru rubyiruko kujyana u Rwanda ku mutima no gufatanya n’abanyarwanda kwimakaza umuco w’amahoro.