ABAJYANAMMA B’UTURERE N’UMUJYI WA KIGALI BASOJE ITORERO RYABERAGA GABIRO

Figure 1 Imbonezamihigo mu ifoto y’Urwibutso ziri kumwe na Prezida wa Republika Paul KAGAME

Prezida wa Repubika Paul KAGAME, yasabye abajyanama b’uturere n’umujyi wa Kigali gusaranganya neza umutungo w’Igihugu kuko gutera imbere hakoreshejwe gusaranganya ibyiza by’igihugu ari byo bigira akamaro mu iterambere ryacyo n’abagituye.

Ibi Nyakubahwa Prezida wa Republika Paul KAGAME, yabivuze ubwo yasozaga Itorero Imbonemihigo, ry’abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali ryaberaga Gabiro mu Karere ka Gatsibo Intara y’Iburasirazuba.

Prezida Kagame yabwiye abo bayobozi ko ibigenerwa umuturage bigomba kumugeraho kuko ari we biba byarateganyirijwe ngo bimuteze imbere, ababwira ko abayobozi batabikora ari bo bakomeza kudindiza iterambere igihugu cyiyemeje.

Yagize ati “Inyigisho muhabwa muri aya mahugurwa zibereka ukuri kw’ibyo mukwiriye gukora, inzira mukwiriye kunyuramo kugira ngo mubashe kuzuza inshingano zanyu mu kazi. Abayobozi rero bapfukirana iby’abaturage ntibabibagezeho nk’uko byateganyijwe ntitubashaka.”

Yabwiye abafata ibigenerwa abatishoboye kugira ngo bibateze imbere bakabigira ibyabo ko agiye kubahagurukira, kuko Atari umuco mwiza wakubaka Igihugu, ahubwo uyu muco usenya Igihugu kandi Abanyarwanda batawihanganira kuko bazi aho wagejeje u Rwanda.

Uwavuze mu izina ry’Imbonezabigwi Bwana NTAGANIRA Josue umujyanama mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko iminsi bamaze mu Itorero, hari byinshi bamenye kandi ko bafashe umwanya bakisuzuma maze bakinenga ubu bakaba biyemeje guhinduka by’Ukuri.

Imbonezamihigo muri rusange zasezeranyije Prezida wa Republika ko zigiye guhinduka by’ukuri maze zigakora mu nyungu z’umuturage wo hasi.

Iri torero risojwe na Nyakubahwa Prezida wa Repubika Paul KAGAME, ryangiye tariki ya 19/03/2016 risozwa tariki ya 31/03/2016, rikaba ryari rifite Insangamatsiko igira iti:”Twimakaze Indangagaciro twese Imihigo”. Risojwe Imbonezamihigo zitumwe ku rugerero mu rugamba rw’Iterambere ry’Igihugu.