PEREZIDA WA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO, YASABYE ABANYESHURI BA TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY KUGIRA INYOTA YO KUMENYA AMATEKA YABO

Perezida wa Komisiyo atanga ikiganiro cyo kwibuka.

Amateka y’abantu nibo barinzi bayo, ni nabo bakwiye kuyavuga kuko kunesha ikibi bijyana no kumenya aho amateka yawe atabaye meza bityo ugafata ingamba yo kuyakosora.

Ibi byagarutsweho na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, ubwo yatangaga Ikiganiro muri Tumba College of Technology kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Yasabye abitabiriye ikiganiro, ko bagomba kwishakamo ubugabo n’ubutwari bwo kutazagwa mu mutego abatubanjirije baguyemo.

Yababwiye ko guha agaciro ibyo tugenda tunyuramo, byaba n’ibibitugoye nk’Abanyarwanda bituma tumenya amakosa abakurambere bacu bakoze maze tukiha umukoro wo kuyakosora.

Yagize ati  “ abana badukomokaho bafitanye isano n’amateka ya Genocide kuko aya mateka atureba twese nk’Abanyarwanda, bityo twese tugomba kuyamenya tukarwanya abayavuga uko atari”.

Umuyobozi wa Tumba College of Technology yasabye urubyiruko gukomeza kugira inyota yo kumenya amateka y’Igihugu cyabo, bagamije kurwanya abayagoreka.

Ibi biganiro byabereye mu ishuri rya Tumba College of Technology byitabirirwa n’abanyeshuri, abarezi, abayobozi n’abaturage batuye mu midugudu ikikije iri shuri.