ABAKOZI BA MINISITERI Y’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO BIBUKIJWE KO BAGOMBA KUVUGA UKURI KW’AMATEKA YABO.

Abakozi ba MIFOTRA bakurikiye i kiganiro.

Kubera ubudasa bw’u Rwanda, Abanyarwanda twiyemeje guha Agaciro ibiganiro bivuga amateka yacu, kugira ngo tuzarage abana bacu Igihugu cyiza, kitarimo Ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi BAMPORIKI Edouard, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yabigarutseho mu kiganiro yahaye abakozi ba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24.

Yagarutse cyane ku mateka yanyuzemo haba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho n’uburyo yagiye akira ibikomere by’amateka ashingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko iyo abatekerereza ubutegetsi bafite imigambi myiza Igihugu kirakira cyakora iyo bafite imigambi mibisha Igihugu kirazahara akaba ariyo mpamvu iyo Ubutegetsi butagize uruhare muri Jenoside idashobora kuba.

Yagize ati” dushake uburyo tubiba imbuto y’urukundo n’amahoro mu gihe tukiriho nibwo tuzubaka u Rwanda ruzima”.

Yakomeje agira ati” Irangamuntu y’ubwoko n’inkorano ariko Ubunyarwanda ni umwimerere wacu” dukomeze twubake Ubunyarwanda nibumara gukomera Igihugu cyacu kizabaho kandi neza.

Ibi biganiro byatanzwe muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, bijyanye n’icyumweru cy’icyunamo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata – Nyakanga 1994.