Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatoza b’Intore gufasha urubyiruko kwimakaza umuco wo gukorera hamwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana KABONEKA Francis atangiza umwiherero

Tugomba kwirinda imitekerereze ya ituganisha kuba ba nyamwigendaho yo kwirya ukimara ahubwo mukumva ko ari inshingano zacu zo gukorera hamwe kugira ngo twiteze imbere.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana KABONEKA Francis, ubwo yatangizaga umwiherero w’abatoza b’Intore bagiye gufatanya n’Inkomezabigwi ku Rugerero ruciye Ingando ruzabera ku rwego rwa buri ntara n’umujyi wa Kigali.

Mu ijambo rye riha ikaze abaje mu mwiherero, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard yagize ati”ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, twamenye umwanzi w’u Rwanda uwo ariwe, kandi amateka atwereka ko iyo Abanyarwanda twishyize hamwe ntacyatunanira niyo mpamvu nizera ko Urugerero rw’inkomezabigwi ruzaba igisubizo ku bibazo by’Abanyarwanda.

Uyu mwaka Urugerero ruciye ingando rwongerewe imbaraga mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro w’ibikorwa by’amaboko y’urubyiruko rw’u Rwanda ku rugerero. Ni urugerero  rwitabirwa n’intore zagaragaje ubudasa mu bumenyi mu mashuri no mu bikorwa by’urugerero mu midugudu aho batuye.