ABASHINZWE IBIKORWA BY’ITORERO MU TURERE BASABWE GUSHYIRA IMBARAGA MU ITORERO RY’UMUDUGUDU N’URUGERERO RUCIYE INGANDO

Itorero ry’Umudugudu nirikora neza,  izindi porogaramu zose za leta zinyuzwa mu nzego z’ibanze zizagerwaho mu buryo bworoshye; ibi n’ibyatangajwe na Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu wahuje abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’abashinzwe ibikorwa by’Itorero mu turere, wabereye kuri Hotel La Palisse kuva tariki ya 19 -21/06/2018.

Abari muri uyu mwiherero, basesenguye uko urugerero ruciye Ingando rwagenze bunungurana ibitekerezo uko ibitaragenze neza byarushaho kunozwa mu rugerero rw’umwaka utaha, banakora igenamigambi igamije kwimura urugerero ruciye ingando rukava ku rwego rw’Intara, rukagezwa ku rwego rw’Imirenge.

Muri uyu mwiherero kandi hanogejwe gahunda y’Itorero ry’Umudugudu, uburyo ryarushaho gukora neza, rikaba umuyobora w’imishinga ya Leta yose ikorerwa ku rwego rw’Umudugudu n’Akagali.

Mbere yo gusoza umwiherero, abatahira bahize gukomeza itorero ry’umudugudu rigahinduka umusinga w’imiyoborere myiza mu nzego z’izibanze, bahize kandi gutegura neza urugerero ruciye ingando rukazategurwa ku rwego rw’umurenge.

Bahize kandi kurambagiza abatoza babishoboye bazatoza Itorero ry’Umudugudu, kugira ngo ritange koko umusaruro ritegerejweho

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero asoza Itorero yasabye Abatahira guhindura imikorere bakava mu bikorwa bijyanye na animation ahubwo Itorero bakarigira irihindura ubuzima bw’abaturage.