INDASHYIKIRWA MU NZEGO Z’IMIRIMO ZASABWE GUKOMEZA KWIMAKAZA INDANGAGACIRO AHO BAKORA.

Indashyikirwa n’abayobozi ba NIC mu ifoto y’Urwibutso.

Hagamijwe gukomeza kwimakaza umuco w’ubutore no guharanira kuba Indashyikirwa, gukora neza kandi ubyibwirije, no guhanga udushya, komisiyo y’Igihugu y’Itorero yakoranye igitaramo cy’Ibigwi n’imihigo n’abakozi babaye Indashyikirwa mu nzego bakoramo hagamijwe kuzikana ibikorwa by’Ubudashyikirwa bakoze no kubagenera inka y’Ubumanzi.

Atangiza iki gitaramo cy’Ibigwi n’imihigo y’Indashyikirwa visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Major General BAYINGANA Emmanuel yashimiye indashyikirwa ku bikorwa byiza bakoreye inzego bakoramo abasaba gukomeza kurangwa n’umuco w’Ubutore. Yasobanuriye indashyikirwa uko umusore cyangwa inkumi igomba kwitwara hanze y’imirimo no mu muryango nyarwanda kugira ngo akomeze kuba indashyikirwa.

Yagize ati” Uyu muco wo gutoranya indashyikirwa  mu ntore, amateka atubwira ko wahozeho no mu Rwanda rwo hambere. Mu gihe intore zabaga zivuye ku rugerero cyanwa ku rugamba baje kuvuga amacumu; bitewe n’ibigwi  n’ibirindiro bazaga bivuga, byabaheshaga gutoranywamo indashyikirwa zikagororerwa.  Ibyo byarangira, za ndashyikirwa zatoranyijwe zongeraga guhabwa umwanya zikivuga ibigwi, Umwami n’ibyegera bye, bakabatega amatwi, bamara kubumva bose, bagashyira mu gaciro, bagatoranyamo uwahize za ndashyikirwa zose. Uwo niwe wagororerwaga inka y’ubumanzi”.  Visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ashingiye  ku nkuru ivuga ku gitero cy’imbungiramihigo kwa Makombe yabasobanuriye icyo inka y’Ubumanzi bisobanuye n’uburyo bwo guhitamo ukwiye guhabwa inka y’Ubumanzi.

Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ushinzwe Iterambere n’imicungire y’abakozi Madamu MBABAZI Comfort  yavuze  ko kugira ibigwi nk’ibi bitavuze ubuhanga n’ubushake mu kazi gusa. Ngo ahubwo bigomba kuba bisigasiwe n’indangagaciro kuko udafite indangagaciro z’umuco w’Igihugu ibindi birakunanira.

Iki gitaramo cy’Imihigo n’ibigwi by’Intore cyabereye kuri Hilltop Hotel kuri uyu wa gatanu tariki 16/06/2018 bikaba ari ubwa mbere giteguwe ariko hakaba ari icyifuzo ko kizajya gitegurwa buri mwaka. Intore z’Indashyikirwa zikashyirwa mu gicumbi cy’Indashyikirwa.