IMPAMYABIBWI ZAHIZE GUKORA ITANGAZAMAKURU RY’UMWUGA KANDI RISHYIRA IMBERE INYUNGU Z’IGIHUGU.

Impamyabigwi zahize mu izina rya bose.

Impamyabigwi icyiro cya gatatu basoje Itorero bahiga gukora Itangazamakuru ryiza ricukumbuye, risesenguye rifitiye inyungu abarikora kandi rikita ku byifuzo by’abaturage.

Iri torero ryaberaga mu karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ryashojwe n’igitaramo cy’imihigo Impamyabigwi icyiciro cya gatatu, zihiga kuba umusemburo w’impinduka mu mwunga w’Itangazamakuru bakarikora bita cyane ku byifuzo by’abaturage.  Kuvugisha ukuri bavuga Iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, kuvuguruza abatavuga neza u Rwanda, gukoresha neza Ikinyarwanda, gutegura icyumweru cyahariwe itangazamakuru kugira ngo bafashe abaturage mu bibazo bahura nabyo. Guhanahana amakuru kugira ngo bagire ubufatanye mu Itangazamakuru bakora.

Asoza Itorero Impamyabigwi icyiciro cya gatatu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu MURESHYANKWANO M.Rose, yashimye cyane imihigo y’Impamyabigwi, yasabye Impayabigwi gukora itangazamakuru risesenguye, ricukumbuye kandi rifitiye akamaro abaturage.  Yibukije Impamyabigwi ko bagomba gukora inkuru ifite icyo igamije kwigisha kuko nabo ari abigisha.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Bwana BAMPORIKI Edouard, yavuze ko abakora Itangazamakuru bafite amateka basangiye n’Itangazamakuru mpuzamahanga ariko impamyabigwi zigomba kubanza kumenya amateka yazo nk’abanyarwanda bikaba bibaha umurongo abanyamahanga badafite.

Impamyabigwi zivugira ko zungukiye byinshi muri iri torero, kuko bahishuriwe ko mu Rwanda rwo hambere habaga Itangazamakuru kandi ryakoraga neza mu gihe cyaryo, bakaba bumva nabo bakwiye kugera ikirenge mu cyababanjirije. Niyo mpamvu biyemeje gukora itangazamakuru rishingiye ku mateka n’umuco w’Igihugu.

Iri torero ryari rimaze iminsi isaga irindwi ribera muri Kaminuza y’u Rwanda I Huye ryashoje kuri 24/06/2018 intore zishimira uko ryegenze.