ABIKORERA MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA BAGARAGAJE INYOTA YO KWAGURA ISHORAMARI.

Imbaturabukungu VII mu Itorero I Nyagatare

Itorero imbaturabukungu icyiciro cya Karindwi rigizwe n’abakora ubucuruzi mu ntara y’Iburasirazuba, ryasoje uyu munsi tariki ya 23/06/2018, intore zihiga kongera ishoramari cyane cyane ziteza imbere ibikorwa remezo.

Iri torero ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Twiyubakire ubukungu butajegajega”, ryabereye mu Karere ka Nyagatare, ryitabiriwe n’abacuruzi 563, ritangira ku wa 17 Kamena none risojwe kuri uyu wa 23 Kamena 2018.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yatangaje ko bariteguye kugira ngo bereke abacuruzi ibikorwa by’iterambere biri muri iyi ntara, babigiremo uruhare.

Yagize ati “Iri torero twariteguye kugira ngo twereke abacuruzi ibikorwa by’iterambere biri muri iyi ntara kugira ngo babigiremo uruhare kuko nibo bafatanyabikorwa badufasha mu kubaka imijyi yacu.”

Ubwo basurage ingoro ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside “Campaign against Jenoside museum” Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard yabwiye Imbaturabukungu ko Itorero rizafasha abacuruzi kugira imikoranire myiza hagati yabo. Twariteguye kugira ngo dufashe abacuruzi uburyo bamenya gusaranganya amasoko aba ahari no kurushaho gukorana neza hagati yabo. Yagize ati“ turifuza kubaka indangagaciro mu bacuruzi ku buryo abacuruzi bakora ubucuruzi butarangirana n’igihe cyabo ahubwo bagakora ubucuruzi buramba”

Ubwo basozaga iri torero abacuruzi boneye guhiga kongera igishoro mu bucuruzi harimo no kongera ibikorwa remezo.

Iri torero ryateguwe ku bufatanye hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ishyirahamwe ryabikorera mu Rwanda n’Intara y’Iburasirazuba.