INTORE Z’INKOMEZABIGWI ZASOJE IGIHEMBWE CYA MBERE CY’URUGERERO.

Figure 1 Intore mu muhango wo gusoza urugerero mu murenge wa Mbogo

Intore z’Inkomezabigwi zari zimaze iminsi zikora urugerero kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/04/2016 nibwo zasoje igihembwe cya mbere, umuhango wabereye ku mirenge yose uko ari 416 hirya no hino mu gihugu.

Abayobozi bitabairiye uyu muhango bose bakaba bashimye Intore z’Inkomezabigwi ibikorwa by’Ubwitange zagaragaje muri iki gihembwe cya mbere bari bamaze ku rugerero.

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu bitabiriye uyu muhango hirya no hino mu turere twose tw’u Rwanda batangaje ko uyu muhango wagenze neza kandi n’Inkomezabigwi zikaba zaserutse neza.

Mu butumwa Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) BwanaRUCAGUBoniface, yageneye Intore kuri uyu munsi, akaba yabuhaye abakozi ba Komisiyo bari hirya no hino mu gihugu, yashimye izi ntore ubwitange n’Umurava zagaragaje ubwo zari ku rugerero. Yazibwiye ko Komisiyo y’Igihugu y’Itorero izazihora hafi mu bikorwa byazo byose.

Ubu butumwa kandi bushimira ababyeyi bemeye kohereza Intore ku rugerero bakareka indi mirimo y’agaciro bazikoreshaga igamije iterambere y’imiryango ziturukamo.

Yashimiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyane Imirenge n’Utugali ubufasha bahaye Intore bazereka ibyo zikora bityo ntibapfusha ubusa umwanya.

Yasabye Intore kuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu mirimo ya buri munsi cyane mu bikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Aho urugerero rutagenze neza muri iki gihembwe cya mbere gisoje, bahize ko igihembwe cya kabiri kizagenda neza kuko bazafasha Intore baziha icyerekezo.

Izi ntore zatangiye urugerero nyuma yo gukora Itorero mu gihe cy’iminsi icumi ari naho bakuye izina ry’Inkomezabigwi.