ABASHYITSI BAVUYE MU GIHUGU CYA COTE D’IVOIRE/IVORY COST, BASUYE NIC.

ifoto y'urwibutso

Kuwa Kane, tariki ya 18/10/2018, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) yasuwe n’abashyitsi bavuye mu Gihugu cya COTE D’IVOIRE/Ivory Cost, ari bo:

Mr Siaka OUATTARA: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe « Service Civique » muri Cote d’Ivoire ;Tanoh Konan Gervais Armand : Ier Secretaire d’Ambassade CI Rwanda & RD-Congo ;Me CYAGA N. Eric : Consul Honoraire designe de la Republique Ivoirienne au Rwanda ; Ms KOUASSI Georgette; Directrice ushinzwe « Service Civique » ; Mr FOFANA yaya : Conseiller Technique ;Mr SIDIBE Bakary: Conseiller Technique.

Ku ruhanda rwa NIC, izi ntumwa zakiriwe na Perezida wa Conseiller Technique, Hon. BAMPORIKI Edouard, ari kumwe na :BAKUSI  Alphonse, Director MMV; KABASINGE  Barnabe, Advisor to the Chairman;NTIRENGANYA Raymond, IT Officer.

Intumwa za Cote d’Ivoire zaje muri NIC mu rwego rw’Urugendo-shuri zifuza by’umwihariko gusobanurirwa imiterere n’imikorere y’Itorero, Urugerero n’Ubwitange muri rusange, intambwe bimaze guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Nyuma y’uru rugendo-shuri mu Rwanda, izo ntumwa zifuza kuzabyubaka iwabo muri Cote d’Ivoire.

Abashyitsi basobanuriwe amateka y’Itorero mu Rwanda, kuva ryashyirwaho n’Abakurambere baguye u Rwanda, mu gihe cy’abakoloni baje kurisesa, rikabura no muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, n’uko ryagaruwe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu magambo ahinnye, presentation yaretswe abo bashyitsi yagaragaje ingingo nkuru zikurikira: Ibyo Itorero ritoza/ryigisha; Ibyiciro bitozwa; uko bitozwa (cyangwa imitoreze) n’Umusaruro w’Itorero (n’Urugerero).

Nyuma ya presentation, intumwa zabajije ibibazo binyuranye ku mitoreze mu Itorero no ku Rugerero.

Mu gusoza ikiganiro, Perezida wa NIC yemereye izo ntumwa za Cote d’Ivoire kuzakomeza guhana amakuru yazatuma gahunda zisa n’iz’Itorero n’Urugerero mu Rwanda zazatozwa Abaturage ba Cote d’Ivoire, bashingiye ku muco n’uburezi bwabo gakondo.