KAMINUZA N’AMASHURI MAKURU BIZIHIJE ICYUMWERU CYAHARIWE INTORE MU ZINDI.

Intagamburuzwa mu Kiganiro

Mu rwego rwo kumenyereza Intore zinjiye muri Kaminuza n’Amashuri Makuru mu Rwanda, hateguwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Intore mu zindi. Iki cyumweru cyateguwe n’abanyeshuri  ba za Kaminuza n’Amashuri Makuru, bibumbiye mu mutwe w’Intagamburuzwa, bitewe Inkunga n’ubuyobozi bwa za Kaminuza n’Amashuri Makuru.

Hirya no hino mu mashuri yaba ayigenga cyangwa agengwa na Leta iki gikorwa cyarakozwe, abanyeshuri baje gutangira umwaka wa mbere bakirwa neza bya Gitore, bahabwa ibiganiro biganisha ku ndangagaciro zikwiye kuranga umenyeshuri w’Umunyarwanda wiga muri Kaminuza.

 Bahawe ikiganiro kibafasha  kumenya uko bahitamo amashami.

Abanyeshuri bahawe kandi  ikiganiro kivuga uruhare rw’Urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza.

Mu bindi bikorwa by’Ingenzi byaranze icyumweru cyahariwe Intore mu zindi, harimo imyitozo ngoramubiri, akarasisi, imikorongiro n’ibindi.

Mu gusoza Intore ubusanzwe zari mu mutwe w’Inkomezabigwi mu Nkomezamihigo zinjijwe mu mutwe w’Intagamburuzwa mu Nkomezamihigo ndetse zihabwa icyivugo cy’Intagamburuzwa.

Icyumweru cyahariwe Intore mu zindi gitegurwa hagamijwe gufasha Intore z’Inkomezabigwi zigiye kwiga muri Kaminuza n’Amashuru Makuru,  kumenyera ubuzima bwa Kaminuza no kuzinjiza mu mutwe w’Intore wa Kaminuza “Intagamburuzwa”.