Ibi Intagamburuzwa mu mihigo za INILAK zabihize ubwo zasozaga amahugurwa y’Iminsi ibiri, yari agenewe abanyeshuli bahagarariye abandi ndetse n'Abayobozi ba Clubs zitandukanye bibumbiye mu mutwe w'Intore z'Intagamburuzwa mu Mihigo za INILAK. Muri aya mahugurwa, zaganirijwe gahunda y’Urugerero rujyanye n’ubumenyi bahabwa mu ishuri.
Kuri uyu wa gatatu Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, yabasuye abaha ikiganiro kijyanye no “kwitangira Igihugu binyuze mu bikorwa by’Urugerero.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero BAMPORIKI Edouard yibukije Intagamburuzwa mu mihigo za INILAK ko Kugirango umuntu Abe umuyobozi mwiza akwiye kurangwa ni Indangagaciro yo kwiyoroshya no kwitonda.
Ati : “niba twifuza kugira icyo tumarira u Rwanda, dukwiye kurangwa n'Indangagaciro yo kwiyoroshya no Kwitonda”.
Ku bijyanye n’urugerero Perezida wa Komisiyo yagize ati: ”Iyo ukorera u Rwanda mu bwitange, ntutinya cyangwa ngo uterere iyo, ahubwo uhorana ishyaka ryo kugira icyo ukora ngo urengere u Rwanda”.
Urugeroro ni ukureba ibidahari, ukabitera inkunga ariko uteganya ko bizagirira umumaro abazaza, duhari cyangwa tutagihari, mukenyere rero turugeho kandi kandi dutange umusanzu wacu, kuko uwirata ibyo yamariye abandi bibyara Icyivugo.
Urugerero rusanzwe rwitabirwa n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, bitegura kwinjira muri Kaminuza n’amashuri makuru.
Intagamburuzwa mu mihigo za INILAK zikaba zigiye kwinjira noneho ku rugerero rujyanye n’ubumenyi zakuye mu ishuri.