KUBAKA ITORERO RY’UMUDUGUDU RIKORA NEZA BIGIYE GUSHYIRWAMO IMBARAGA ZIDASANZWE.

Kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza ni inshingano ya buri munyarwanda wese ukunda Igihugu, kuko ari uburyo bwiza bwo kubaka Igihugu. Ibi ni ibyatangajwe  n’umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madamu Madamu INGABIRE Assumpta ubwo yasozaga umwiherero w’Abatoza b’Intore wari umaze iminsi Itatu ubera SENETRA Hotel hategurwa imfashanyigisho y’Itorero ry’Umudugudu.

Madamu INGABIRE Assumpta yavuze ko nubwo kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza biri mu igenamigambi rya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, buri munyarwanda ukunda Igihugu akwiye kubigira ibye kuko ari inzira nziza yo kwiyubakira Igihugu. Yavuze ko imfashanyigisho yateguwe ari nziza kandi biteguye kuyitangaho ibitekerezo ubwo izaba igeze igihe cyo kwemezwa.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, yashimye abatoza b’Intore baturutse mu nzego zitandukanye bafasjhije Itorero ry’Igihugu gutegura imfashanyigisho izifashishwa mugutoza Itorero ry’Umudugudu. Yabasezeranyije ko imfashanyigisho izamurikirwa abatoza b’Intore bo mu nzego z’ibanze kugira ngo bayitangeho ibitekerezo.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yabwiye abitabiriye umuhango wo kumurika Imfashanyigisho y’Itorero ry’Umudugudu, ko kubaka Itorero ry’Umudugudu bigeye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe.

Yagize ati:” nibidusaba kujya ahantu hatari amacumbi tuzashaka aho duca ingando ariko akazi gakorwe neza”.

Imfashanyigisho yari imaze iminsi itegurwa n’abatoza b’Intore mu mwiherero bari bamazemo iminsi Itatu kuri SENETRA Hotel iherereye I Kabuga, yashimwe n’Abayobozi batandukanye, basaba ko ibitaranozwa bike, byanozwa ikazemezwa mu gihe cya vuba.