ABATOZA B’ITORERO RY’UMUDUGUDU BASABWE KURANGWA N’UBUPFURA.

Kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza ni inshingano ya buri munyarwanda wese ukunda Igihugu, kuko ari uburyo bwiza bwo kubaka Igihugu. Ibi kugira ngo bigerweho bisaba umutoza mwiza, “kuba umutoza mwiza ugomba kuba umuntu w’imfura, unyurwa ndetse ukora gikotanyi. Igihe wabuze imwe muri izi ndangagaciro uba wataye umurongo ntuba ukibarirwa mu batoza.”  Ibi  Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, yabisabye Abatoza b’Itorero ry’Umudugudu ubwo yasozaga umwiherero bari bamazemo iminsi itatu mu karere ka Rutsiro.

Muri uyu mwiherero abatoza b’Itorero ry’Umudugudu baraganira ku buryo bwimbitse ku mfashanyigisho izifashishwa hatozwa amasibo n’Ingamba kugira ngo barusheho kuyumva aho bishoboka banatange ibitekerezo bigamije kuyagura.

Yababwiye kandi ko Kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza biri mu nshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ariko kugira ngo bigenerweho buri munyarwanda ukunda Igihugu akwiye kubigira ibye kuko ari inzira nziza yo kwiyubakira Igihugu.  Niyo mpamvu abafatanyabikorwa b’Itorero ry’Igihugu nabandi batoza baturutse mu nzego zitandukanye bamaze iminsi itatu mu mwiherero kuri site imwe yatoranijwe muri buri Ntara kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza hashingiwe ku muco w’Abakurambere b’Intwari n’impanuro z’Umutoza w’Ikirenga.

 

Itorero ry‟umudugudu ritoza abawutuye kugira imyumvire y’Indangagaciro na kirazirabasangiye mu mibanire yabo, gukunda Igihugu no kugiteza imbere; Kumenya nogusobanukirwa imigambi y’Igihugu n’uburyo bwo kuyigeraho; Kwigirira icyizere cyokwikemurira ibibazo no kwihesha agaciro; kuba Intore zibereye Igihugu zigaragara mubyiciro byose kandi zikaba umusemburo w‟impinduka nziza; Kugira umuco w‟ubwitangemu gukorera Igihugu; Kugira umuco w‟ishyaka n‟ishema ryo guhiga no kwivuga ibigwi.

Biteganyijwe ko  Itorero ry’Umudugudu rizatangizwa ku mugaragaro mu midugudu yose y’u Rwanda, tariki ya 11 Ukuboza  2018.