ITORERO RY’UMUDUGUDU RYATANGIJWE HOSE MU GIHUGU

Chairman NIC BAMPORIKI Edouard na DG LODA NKUNDA Laetatia baha abna amata

Kuri uyu wa  Kabiri tariki ya 11 Ukuboza 2018, hirya no hino mu gihugu habereye   ikorwa cyo  gutangiza ku mugaragaro Itorero ry’Umudugudu rikora neza. Ku rwego rw’Igihugu icyo gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rukomo, Akagali ka Gashenyi. Umushyitsi Mukuru yari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard.

Mu ijambo rye, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Bwana BAMPORIKIEdouard yashimiye Umutoza w’Ikirenga wagaruye Itorero kugira ngo ryongere ryubake Umunyarwanda kuko imyaka igera ku 100 u Rwanda rwabayeho rudafite Itorero, yasize ibisare bikomeye, Abanyarwanda bakigendana kugeza uyu munsi, by’umwihariko ko iby’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rya perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yagize ati: ” Kuva aho Itorero rigarukiye, ubu Abanyarwanda baremye, nta muntu wakongera kubacamo ibice.

Bamporiki Edouard yabwiye abaturage ba Nyagatare ko gutoreza abantu mu Isibo y’Intore byagoranye kuko wasangaga buri cyiciro cyarasabaga ubwisanzure mu kuganira yagize ati : ‘’ni yo mpamvu Itorero ry’Umudugudu rikora neza rizatoreza mu ngamba y’Intore igizwe n’ibyiciro bishingiye ku myaka, harimo: Ibirezi abana bato bafite imyaka (0-5), Imbuto (5 -12), Indirira (12 -18), Indahangarwa (18 – 35) Ingobokarugamba (15 – 55) n’inararibonye bafite imyaka hejuru ya 55”.  

Yongeraho ko Itorero ry’Umudugudu  rishingiye ku muco w’Abakurambere b’Intwari no mpanuro z’Umutoza w’ikirenga, wasabye Abanyarwanda kuba Intore mubyo bakora.

Bwana Bamporiki Edouard yibukije abaturage ko  hari ibyo bo nk’intore, bashoboye , badategereje inkunga iva ahandi. Yagize ati: ‘’Reka Umunyarwanda ukeneye amaboko tuyamuhe, dukorere Urugerero iwacu mu Midugudu, maze duhindure ubuzima bw’abahatuye, ari twe tubyikoreye, tudategereje ibiva ahandi’’.

‘’Babyeyi b’u Rwanda, muterwe ishema n’uko Itorero rigiye kongera kurerera Igihugu nkuko byahoze mbere y’Ubukoloni bitandukanye n’ibihe byabayeho, uho abenshi mu banyarwanda bo myaka ya hafi ishize, batagize amahirwe yo kurerwa muri ubwo buryo”.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yibukije abatoza kwitwararika, bagatoza neza, kuko Intore idakwiye gupfuba, kandi gutoza ni ubuzima bwa buri munsi; yabasabye kwigengesera kugirango batazatoza nabi, amateka akazabibabaza.

Gutangiza Itorero ry’Umudugudu rikora neza byabereye no mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali,  umuhango wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, uyoborwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr MUKABARAMBA alvera.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, gahunda yo gutangiza Itorero ry’Umudugudu yabereye mu Karere ka Musanze, iyoborwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney. Mu Ntara y’Iburengerazuba,  yabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo,  biyoborwa na Guverineri MUNYENTWARI Alphonse.

 Mu ntara y’Amajyepfo, gahunda yabereye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, uyoborwa na Guverneri w’Intara y’Amajyepfo, Bwana GASANA Emmanuel.

Iyi gahunda kandi yabereye mu midugudu yose hirya no hino mu Gihugu.

Itorero ry’Umudugudu rigiye kuba Umuyoboro abaturage bazajya batorezwa kwigira no kwihesha agaciro, bituma bikemurira ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.