INKOMEZABIGWI VII, ZASABWE KUBA UMUSEMBURO W’ITERAMBERE.

Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rusaga ibihumbi mirongo itanu na bine (54,000), rwatangiye Itorero ritegura Urugerero, ku masite yatoranyijwe hirya no hino mu turere.  Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya 7, ryatangijwe ku mugargaro kuri uyu wa gatatu tariki ya 2/01/2019 guhera saa kumi z’umugoroba  n’abayobozi b’Inzego z’ibanze.

Bwana BAMPORIKI Edouard Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ubwo yatangiza iri Itorero mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo,  yasabye intore kurangwa n’umuco wo gukunda Igihugu.

Bwana Bamporiki Edouard yagize ati: “murasabwa gukoresha neza amahirwe Igihugu kibahaye, kugira ngo mugwize ibigwi byo gukorera u Rwanda bityo muzabyivuge mu gitaramo cy’Ibigwi n’Imihigo muzamurikira abandi Banyarwanda”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye itangizwa ry’Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya karindwi, basabye urubyiruko kurangwa n’umuco w’Ubutwari n’Ubwitange bakorera u Rwanda batizigama.

Inkomezabigwi kandi zasabwe kwirinda ibitabafitiye umumaro nko kwijandika mu ngeso mbi no gukoresha ibiyobwenge.

Itorero Inkomezabigwi ritegurwa ku bufatanye bw’Uturere, Intara, umujyi wa Kigali na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, hagamijwe gutoza urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye kumenya u Rwanda kururwanira ishyaka bajya ku rugerero rwo gukemura ibibazo byugarije Abanyarwanda.