INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 7, ZASABWE KUBA UMUSEMBURO W’IBYIZA U RWANDA RWIFUZA.

Inkomezabigwi mu muhango wo gusoza

Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi basaga 49 906, basoje Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya karindwi, bahize kugira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abaturage mu kurwanya umwanda, imirire mibi, guca ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gukumira inda zitateganyirijwe.

Mu butumwa bagenewe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, bukagezwa ku ntore zose zari ku masite asaga 114 mu turere twose tw’Igihugu; inkomezabigwi zibukijwe ko zigomba kwitangira u Rwanda ku Rugerero.

Ubutumwa bugira buti: “Baba bacu, ntore z’u Rwanda, ntimusoje gutozwa, ahubwo mwimuye ingamba, kuko mutumwe ku rugerero kwitangira u Rwanda mukora ibikorwa binyuraye byo gukuraho ingorabahizi zibangamiye Abanyarwanda mu Iterambere.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero BAMPORIKIEdouard, yasabye Inkomezabigwi gukorana neza n’izindi ntore bazasanga ku mudugudu kuko ariho bazavana kumenya ingorabahizi zugarije aho batuye n’uburyo bazikuraho bahuje imbaraga nkabatuye umudugudu.

Inkomezabigwi icyiciro cya Karindwi, zahize kurwanya imirire mibi mu muryango, kurwanya umwanda, kurwanya uburere buke mu muryango, guhashya abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge, kubakira abatishoboye no kuvana abaturage mu maneka no kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza.

Itorero Inkomezabigwi ryitabirwa n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye biteguye kujya ku rugerero, mbere kujya kwiga amashuri makuru na kaminuza.