ZIMWE MU NTORE ZIRI KU RUGERERO MU KARERE KA KICUKIRO ZIKOMEJE IMIRIMO.

Figure 1 Intore zo mu kagali ka Nunga mu mirimo y’Ubwitange

Kuva tariki 01/04/2016 hirya no hino mu gihugu, Intore zo ku rugerero zasoje igihembwe cya mbere zinitegura gutangira igihembwe cya kabiri. Izo mu  karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, akagali ka Nunga zo zafashe icyemezo cyo kureka kujya mu kiruhuko nkuko byari biteganyijwe ahubwo zijya gukomeza imirimo y’Urugerero zari zatangiye yo gufasha umwana w’imfubyi utagira aho aba.

Nkuko twabitangarije na RUTAGANDA Andre umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Itorero mu Karere ka Kicukiro. Intore zose zagiye mu kiruhuko nkuko bisanzwe ariko izo mu kagali ka Nunga, Umurenge wa Gahanga zifata umwanzuro ko zigomba gukomeza igikorwa cy’ubwitange zari zatangiye cyo kubakira umwana w’imfubyi utishoboye. Yagize ati” Intore ubwazo zafashe umwanzuro wo kujya zihura rimwe na rimwe kugira ngo zishobore gucyemura ikibazo cy’umwana w’imfubyi wibana”.

RUTAGANDA Andre yakomeje adutangariza ko hari aho bazagera bakabura ubushobozi, bityo akaba agiye gukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo barebe ko babona imicanga na ciment yo gukora imirimo isigaye.

MUHOZA Marie Gloriose Intore yo ku mukondo mu kagali ka Nunga yadutangarije ko Intore ubwazo arizo zafashe iki cyemezo, gusa we icyo akora ari kubafasha kubashakira bimwe mu bikoresho babura. Yakomeje atubwira ko hari izindi ntore zituruka mu tundi tugali nka Rwabutenge na Karembure zaje kwifatanya nabo kugira ngo igikorwa cyihute.

Yadutangarije ko muri rusange iki gikorwa kitabiriwe n’Intore zisaga mirongo itatu zituruka mu kagari ka Nunga Umurenge wa Gahanga ndetse n’izindi zagiye ziza kuzitera ingabo mu bitugu.

Muri rusange mu karere ka Kicukiro habarirwa Intore zisaga 2496 ziri ku rugerero ubu zikaba zimaze gusoza igihembwe cya mbere, aho zigiye gufasha abandi banyarwanda mu bikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.