PEREZIDA WA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YASABYE INTORE ZIRI KU RUGERERO MURI NYAMASHEKE, GUFASHA AHO BATUYE KWIVANA MU BUKENE.

Chairman w'Itorero ry'Igihugu aganiriza Inkomezabigwi za Nyamasheke

Bwana BAMPORIKI Edouard Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, kuri uyu wa kabiri tariki 22/01/2018, ubwo yari amaze gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubufasha mu mategeko mu murenge wa Karengera, yasuye Inkomezabigwi zo mu ndongozi za Nyamasheke ziri ku rugerero, azisaba gukomeza umurava wo gukorera u Rwanda.  Bwana Bamporiki Edouard yibukije Inkomezabigwi ko Urugerero ari ifumbire y’Ubwenge kandi Intore ari umusemburo w’ibyiza Igihugu cyifuza kugeraho.

Bwana Bamporiki yagize ati : “Ku rugerero muriho ndashaka ko mwongeramo undi muhigo, mufashe imiryango kwandikisha abana babyarira u Rwanda, kuko nibwo Igihugu kizagira igenamigambi rihamye rishobora guteza u Rwanda imbere”.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yibukije Inkomezabigwi ko zigomba guhora babereye maso u Rwanda, ikitagenda neza bagafatanya n’ubuyobozi kugikemura ati : “Ntabwo umuhanda wasenyuka ngo murebere ahubwo mukwiye kubimenyesha ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge mugafatanya kubikemura”.

Yasabye Inkomezabigwi kwitanga ku Rugerero kuko aribo mbaraga z’Igihugu, kandi abazagaragaza ubwitange ku rugerero rw’Umudugudu bazatoranywamo abazitabira urugerero rw’Akarere ruciye ingando, aha akaba naho hazatoranywa abazitabira Itorero Indangamirwa icyiciro cya cumi  na kabiri.

Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya karindwi rwatangiye mu kwezi kwa mbere 2019, mu mihigo itandukanye bafite hakaba harimo gufatanya n’abatuye umudugudu kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza hamwe no gucyemura ibibazo byugarije aho batuye, biteganyijwe ko ruzasozwa mu kwezi kwa gatandatu 2019.