VISI PEREZIDA WA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YAHAWE IKAZE N’UMURYAGO MUGARI W’ITORERO RY’IGIHUGU.

Abakozi n’abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Lt Col MIGAMBI MUNGAMBA  Désiré visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yashimiye umuryango w’Itorero ry’Igihugu  uko wamwakiriye, abasaba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo umusaruro ukomeze ube mwiza, ni kuri uyu wa gatatu tariki 12/02/2019 ubwo abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, bari bateranye kugira ngo bamwakire, bamwiyereke banamubwire ibyo bakora.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yashimiye abayobozi n’abakozi ibikorwa by’ingirakamaro bamaze kugeraho, bimaze guteza imbere Itorero ry’Igihugu.

Yagize ati” ibyo mumaze gukora birivugira, ushingiye ku bikorwa by’Ingirakamaro Itorero rimaze kugeraho mwese mukwiye kubishimirwa”.

Lt Col MIGAMBI MUNGAMBA Désiré, yakomeje asaba abakozi gukomeza kugira umurava, gukora akazi kanoze no gukorera hamwe nk’ikipe imwe.

Bwana BAMPORIKI Edouard Perezida wa Komisiyo y’Igihugu, yahaye ikaze visi perezida mushya amwereka abakozi ba komisiyo amubwira ko abakozi biteguye gufatanya nawe guteza imbere urwego.

Yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya  kandi amwizeza ubufatanye busesuye mu guteza imbere urwego.

LT Col MIGAMBI MUNGAMBA Désiré visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yashyizweho n’inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 28/01/2019, yemezwa na senat y’u Rwanda tariki ya 11/02/2019, asimbuye kuri uyu mwanya Maj Gen Emmanuel BAYINGANA wahawe indi mirimo.