NKUMBA MU KIGO GITOREZWAMO UMUCO W’UBUTORE, HATANGIYE ITORERO RYA SINDIKA NYARWANDA.

Kuva tariki ya 15/02/2019, mu karere ka Burera, mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, harabera Itorero ry’abahagarariye amasendika y’Abakozi mu Rwanda.

Tariki ya 17 Gashyantare 2019, abari muri iri torero basuwe na Bwana Bamporiki Edouard Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, abagaganiriza ku murage w’u Rwanda.

Muri iki kiganiro, Bwana BAMPORIKI Edouard, yagarutse ku mateka y’ivangura yazanywe n’abakoroni.

 Yagize ati: “Abakoroni bageze mu Rwanda, bazanye ibarura hakoreshejwe “ibuku” nyuma bakoresha indangamuntu itanya Abanyarwanda kuko yarimo ubwoko. Umwami w’u Rwanda yari aziko ntawubara abana n’inka. Arababwira ati: “ubwo mugiye kubabara mugiye kubamara”. Byaratangiye ubumwe Abanyarwanda baribiftemo butangira kuyoyoka. Hatanzwurugero rw’uburyo abanyarwanda.”

batangiye gukoresha amagambo nka “aradukiranye”, umwana wo kwa kanaka yateye imbere turashize. Bigaragaza ishyari! Ikindi nuko amoko abanyarwanda bari basanganywe yasibujwe “Umuhutu, umututsi n’umutwa” byaje kutugezakuri jenoside kandi byararangaga ibyiciro byarangaga imiberehoy’abanyarwanda. Perezida wa NIC yagize ati:

muri iki kiganiro kirambuye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yikije ku mpinduka

zimaze kugaragara mu mibanire y’Abanyarwanda nyuma y’uko Itorero ryongeye gusubizwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME ari nawe mutoza w’Ikirenga. Aha yatanze urugero rw’ukuntu kugeza uyu munsi abicanye babanye neza nabo biciye.

Bamporiki yasoje ikiganiro cye yifuriza intore kugira Itorero ryiza, azibwira ko zirimo zitozwa ibyo zizatumwa.

Iri torero ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero na sindika nyarwanda, ryatangiye tariki ya 15/02/2019 biteganyijwe ko rizasoza tariki ya 24/02/2019 rikaba ryaritabiriwe n’Intore zisaga 410.