ABAYOBOZI B’AMASENDIKA BAHIZE KUBA UMUSEMBURO W’UMURIMO UNOZE KANDI WUBAKA IGIHUGU.

Kuri uyu wa 24/02/2019, mu karere ka Burera, mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, hasojwe Itorero  Indemyamurava ry’abayobozi bahagarariye amasendika  mu Rwanda. Umuhango wayobowe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Mme RWANYINDO FANFAN.

Mu ijambo yagejeje ku ndemyamurava zari zishoje Itorero, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yabasabye ko nk’amasendika bakwiye kurenga inshingano zo kuba abavugizi gusa ahubwo bakwiye gukora ibikorwa biteza imbere Igihugu.

Madame RWANYINDO Fanfan yibukije Indemyamurava ko bagiranye igihango n’Umutoza w’Ikirenga wagaruye Itorero, abasaba kuba intore mubyo bakora.

Muri iki gitaramo cyo gusoza Itorero Indemyamurava zagaragaje ibyo zatojwe harimo imikorongiro yabafashije kumenya icyerekezo cy’Igihugu, Intambwe y’Intore yabatoje kudasobanya harimo kandi n’imyiyereko ya gisirikare ibafasha gukomeza gukorera hamwe no kumva vuba.

Indemyamurava zahize imbere ya Minisitiri gukomeza guteza umurimo imbere, gufatanya n’abandi mugukomeza guteza imbere u Rwanda.

Zahize kandi gukomeza guteza imbere umuco wo kuganira hagati y’abakoresha n’abakozi hagamijwe kunoza imibanire myiza mu bigo no kongera umusaruro.

Itorero indemyamurava ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero na sendika nyarwanda, hagamijwe kongera umusaruro w’amasendika y’abakozi mu Rwanda no kureshya ishoramari.

Itorero Indemyamurava ryatangiye tariki ya15/02/2019risoje uyu munsi tariki ya 24/02/2019, rikaba ryaritabiriwe n’Intore zisaga 410.