INDANGAMIRWA ZIYEMEJE GUHORA KU ISONGA MU ITERAMBERE RY’U RWANDA.

Kuri uyu wa kane tariki 7/3/2019 abahagarariye abandi mu ntore z’ Indangamirwa zatojwe  guhera ku cyiciro cya mbere kugeza ku cyiciro cya cumi na kimwe, bahuriye mu nama igamije kurebera hamwe, imihigo bagiranye n’umutoza w’ikirenga aho bageze bayishyira mu bikorwa ndetse bigira hamwe icyo bakwiye gukora kugira ngo ibyo batashoboye kugeraho bishyirwe mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Indangamirwa kandi zahize kwishyira hamwe bakajya ku rugerero kugira ngo  bashingiye  ku bumenyi bakuye mu mashuri hirya kwisi bafashe u Rwanda gukomeza kwiyubaka ahakiri ibibazo bishakirwe umuti urambye.

Bwana Bamporiki Edouard Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, mu ijambo rye yavuze ko inama bagiranye n’Indangamirwa ari ingenzi kuko igiye kubafasha kwicara bakarebera hamwe uko imihigo bahigiye umutoza w’Ikirenga Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho indangamirwa zigeze ziyesa, ibitagenda neza bikongerwamo imbaraga zihagije kugira ngo nabyo bishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati: “turi hano gushaka intsinzi yageza u Rwanda ku mutsindo, buri wese ari ku ruhembe arasaniraho”.

Indangamirwa zimaze kugera ku bikorwa by'Indashyikirwa bitandukanye harimo gufasha abatishoboye gutura heza, babubakira amazu meza.

Indangamirwa ibyiciro bitandukanye zagiye zishyira mu bikorwa imihigo zahize mu byiciro zatorejwemo, mu bikorwa zakoze harimo gufasha abatishoboye kubona amacumbi meza, kurengera ibidukikije batera ibiti ku mu isozi ihanamye, hagamijwe kurwanya isura.

Indangamirwa kandi zifatanyije n’abanyarwanda mu bihugu zabaga zirimo  kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rwego rwo gukomeza gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko, Indangamirwa zishyize hamwe kugira ngo zikomeze zishyireho gahunda yo kururwanira ishyaka bajya ku rugerero rujyanye n’ubumenyi bafite ndetse banakangurira barumuna babo kwitabia Itorero Indangamirwa.