INTAGAMBURUZWA ZA AERG ZATUMWE KU RUGERERO RW’ITERAMBERE.

Intambagamburuzwa zimurika ibyo zatojwe.

Taliki 09/03/2019 mu Kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba hasojwe Itorero Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya gatanu, Intore zitumwa ku rugerero rwo  ku kurwanya ubukene, bizigama ndetse bakanishyira hamwe kugira ngo biteze imbere.

Mu ijambo risoza iri torero Honorable Denis Polisi, umwe mubagize Inama ngishwana y’Inararibonye mu Rwanda, yasabye Intagamburuzwa za AERG kurwanya ubukene bwo mu bwonko kuko bushobora gutuma badatekereza neza.  Yagize ati: “ murwanye ubukene bw’ubwonko kuko bwo buragatsindwa butuma ugwingira ntutekereze neza”.

Yasabye Intagamburuzwa kwishyira hamwe bakarwanya umuco mubi wo kwifuza ibyahandi no kumva ko aribyo bifite agaciro. Ugasanga kubera ushobora kuvuga icyongereza n’igifaransa ukumva ababyeyi bawe nta gaciro bafite, ati: “niyo mpamvu usanga urubyiruko rwinshi rugiye gushirira mu nyanja rujya i burayi kuko baba bumva iwabandi ari heza kurusha iwabo”.

Intagamburuzwa za AERG zatojwe gukorera hamwe no gushakira ibisubizo, ibibazo bibugarije; TURATSINZE Emmanuel ati : “twatojwe  gukorera hamwe no kwizigamira kugira ngo bashobore gutera imbere”.

Intamburuzwa kandi zabonye umwanya zisesengura amahirwe urubyiruko rufite bashobora gukoresha kugira ngo baterimbere. NYIRIMPUHWE Fabrice yagize ati:“ tweretswe amahirwe menshi urubyiruko rufite, ashobora kurufasha kwiteza imbere, tugiye gutangira kwizigama maze tugane ibigega bifasha urubyiruko maze twiteze imbere”.

Intagamburuzwa zahize gukomeza kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi, bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Bahize kandi Kwimakaza Indangagaciro z’umuco nyarwanda no kwishyira hamwe kugira ngo bashobore kwiteza imbere.

Itorero Intagamburuzwa za AERG ryateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, n’Ikigega cya Leta gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), ryitabiriwe n’urubyiruko magana ane rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, baturutse mu mashuri makuru na kaminuza.