UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UBWITANGE WABEREYE MU KARERE KA GISAGARA

Abayobozi n’abaturage mu bikorwa by’Ubwitange

Kuri uyu wa kane tariki 14/03/2019 mu karere ka Gisagara, imiryango mpuzamahagara ishinzwe guhuza ibikorwa by’Ubwitange, inzego za Leta zikurikirana ibikorwa by’Ubwitange, Inzego z’Ibanze mu karere ka Gisagara bahuriye mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, akagali ka Gisagara bizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ubwitange.

Uyu muhango watangijwe no guhanga umuhanda mu Gisagara ungana na kilometero eshatu, habayeho kandi igikorwa cyo guha abana amata no kubagaburira indyo yuzuye.

Mu ijambo rye Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yasabye abantu bose gukomera ku muco w’ubwitange nk’umurage w’abakurambere, babitoza n’abakiri bato bihereye mu miryango bavukamo kuko aribyo bizafasha igihugu kugera aho cyifuza.  Ati “Bigomba guhera mu muryango aho ababyeyi babwira umwana ko gukorera u Rwanda mu bwitange ari umurage ari n’inshingano."

Mukeshimana Viviane ni umukorerabushake mu bikorwa by’uburezi ; avuga ko kwitanga biva ku mutima w’ubutwari kandi iyo bikozwe neza bigira akamaro nyirabyo n’igihugu cye. Ati “Iyo uri umukorerabushake ntabwo ugendera ku masaha uvuge ngo ndataha iki gihe ahubwo ureba igikwiriye gukorwa akaba ari cyo ukora. Impamvu mbikora ni ukugira ngo uruhare rwanjye mu iterambere ry’igihugu rugaragare kandi nanjye niteze imbere.”

Abaturage bo mukarere ka Gisagara batangaza ko ibikorwa by’ubwitange babikunda kandi babyishimira kuko nabo kuba bagenda batera imbere biterwa n’ibikorwa by’Urukundo bagiye bagaragarizwa harimo gahunda ya girinka yatangijwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Umunsi mpuzamahanga w’Ubwitange ubusanzwe wizihizwa mu kwezi kwa cumi n’abiri ariko mu Rwanda wahujwe n’Igihe intore ziba ziri ku rugerero, uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti:”Ubwitange bufasha kubaka umuryango ukomeye”.