NYARUGENGE: ITORERO RY’UMUDUGUDU RYABAYE UMUYOBORO W’IMIYOBORERE MYIZA

Abayobozi baha abana imbuto

Mu karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa gatanu tariki 22/03/2019, habereye Igitaramo cy'Imihigo kigamije kubaka Itorero ry'Umudugudu rikora neza, no kubaka umuco wo kwigira no kwihesha agaciro binyuze mu Isibo y’Intore. Iki gitaramo cyari cyateguwe n’Itorero rya  Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara.

Madamu Kayisime Nzaramba, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, yatangaje ko nyuma yo gutangiza gahunda y’isibo y’Intore mu Itorero ry’umudugudu muri aka karere, byahereye mu Murenge wa Gitega, aka karere kahise kava ku mwanya wa gatanu muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante’) kakajya ku mwanya wa mbere nyuma y’aho abaturage bo mu Murenge wa Gitega batangiye ubwo bwisungane ku kigero kirenga ijana ku ijana.

Yagize ati: “Itorero ry’Umudugudu turaribonamo ibisubizo mu ngeri zose z’imiyoborere, nkaha Kimisagara tuhakuye indi gahunda nziza ya gira isuku aho utuye binyuze mu Isibo y’Intore, tugiye kuyigeza no mu yindi mirenge”.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko ubundi mbere y’ubukoloni, itorero ryafashaga mu ingorabahizi abaturage babigizemo uruhare badategereje ubufasha buvuye ahandi. Yashimiye Intore za Nyarugenge kuri Kora ndebe beretse izindi ntore z’u Rwanda: “Twaje hano kubigiraho uko twakubaka Itorero rikora neza hose mu gihugu, iyi nshingano twahawe n’umutoza w’Ikirenga, ibyo mutweretse hano, bitugaragarije ko igiye guhindura ubuzima bw’abaturage bacu”.

Yakomeje agira ati “Ibyo gutegereza ubufasha buvuye ku bandi ni ibintu byazanye n’ubukoloni. Dutangiza itorero ry’umudugudu, ntitwigeze dutekereza isuku mu mudugudu ikozwe n’isibo, kuremera abandi bafite ibibazo by’imirire n’ubukene badategereje ubufasha bwa leta. Ibi rero ni byo bikwiriye kujya n’ahandi, itorero rikaba iritanga ibisubizo bivuye mu mpapuro bikajya mu bikorwa.”

Yasabye abari mu Itorero ry’Umudugudu kwita ku burere bw’abana kuko aribo mizero y’Igihugu, ati “Ubu buri wese aramutse afashe umwana wese nk’uwe, ihohoterwa rikorerwa abana ryacika kuko wajya ubona umwana w’umuturanyi hari ushaka kukugirira nabi cyangwa kumwangiza, ukagira uti ‘sigaho winyangiriza umwana’ kuko umwana ni uw’igihugu; si uw’umuntu ku giti cye”.

Iki gitaramo cyaranzwe no gutegura Kinyarwanda, kumurika ibikoresho gakondo, Imikino gakondo, urubohero nibindi.

Habayemo kandi gahunda yo kuremera abatarahiriwe nibihe, bashyira hamwe ibiribwa bizakoreshwa mu gikoni cy'Umudugudu. Habayeho kandi gahunda yo kugaburira abana imbuto nkurugero rwo kurera umwana udafite ikibazo cy’imirire.

Kamuhoza ikoze igitaramo ari iya 33 mu tugali 45 tugize akarere ka Nyarugenge, biteganyijwe ko tariki 31/03/2019 utugali twose tuzaba twakoze Igitaramo cy’imihigo y’Intore hagamijwe kubaka Itorero ry’Umudugudu rikora neza.

Kubaka Itorero ry’Umudugudu ni gahunda yatangijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ikaba igamije gufasha abaturage kwishakamo ibisubizo ku ngorabahizi zibugarije.