ABAKOZI BA MINALOC N’ABIBIGO BIYISHAMIKIYEHO BUNAMIYE ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994.

Figure 1 Abayobozi ba Minaloc n’abibigo biyishamikiyeho bashyira Indabo mva rusange, ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 14/04/2016 habayeho umugoroba wo kwibuka, wateguwe na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Uyu mugoroba wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi witabirwa n’abakozi ba Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ababigo biyishamikiyeho, aho basabwe gukomeza kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse.

Abakozi bari bitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka, bakigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi bakiriwe n’abakozi b’urwibutso babasobanurira amateka y’Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi maze bafata umwanya basura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso kugira ngo barusheho gusobanukirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Nyuma yo gusura uru rwibutso abayobozi n’abakozi bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Muri uyu mugoroba kandi abakozi bahawe ikiganiro cyavugaga ibijyanye n’uburyo bwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyatanzwe na Dr BIZIMANA JB umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG.

Muri iki kiganiro Dr BIZIMANA JB yibukije abitabiriye ibiganiro ko kugira ngo Jenoside ibe hari ibikorwa biyibanziriza harimo gutesha abantu agaciro. Yavuze ko Itangazamakuru naryo ryagize uruhare rukomeye mugutegura umugambi wa Jenoside kuko ariho hanyuzwaga ubutumwa bw’urwango.

Ibi bikorwa Dr BIZIMANA JB yavuze ko byose biba bigamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yamara kuba, hagakurikira ihakana n’ipfobya ryayo.

Yasabye abari muri ibi biganiro gukomeza urugamba rwo kurwanya abahakana, abapfobya n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha yashimiye byimazeyo Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface, ku kazi yakoze ubwo yari akiri Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru, ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubu akaba ariyo ntara ifite ikigero kiri hasi cy’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; Madamu Alvera MUKABARAMBA, yavuze ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakurikiranwa kandi aho basanzwe bagahanwa hakurikijwe amategeko.  Yashimiye inzego z’umutekano uburyo zagaragaje ubushishozi zihangana n’abatahuweho Ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cy’icyunamo.

Mu bitariye uyu mugoroba wo kwibuka harimo abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero basabwe gukomeza gutoza Abanyarwanda Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda byo bizagira uruhare rurini mu gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rubitse imibiri y’abatutsi bazize Jenoside yo muri 1994 bagera ku bihumbi Magana abiri na mirongo itanu.