GUSOZA IGIHEMBWE CYA GATATU CY’URUGERERO IMPARANIRAKURUSHA

Ku itariki ya 24/06/2014 Intore zo ku rugerero IMPARANIRAKURUSHA zasoje igihembwe cya gatatu cy'Urugerero.

Umuhango wabereye  mu Turere ku rwego rwa buri Murenge.

Komisiyo y'Igihugu y'Itorero (NIC) mu rwego rwo kwifatanya n'Uturere mu muhango wo gusoza igihembwe cya gatatu cy'urugerero IMPARANIRAKURUSHA, yohereje Abakomiseri mu Turere ku buryo bukurikira:

Brig Gen EMMANUEL Bayingana; Visi Perezida wa NIC yifatanyije n'Akarere ka RULINDO,

RUGEMINTWAZA Nepo; Komiseri muri NIC yifatanyije n'Akarere ka NYANZA,

UMURAZA Landrade; Komiseri muri NIC yifatanyije n'Akarere ka RWAMAGANA,

TWIZEYEYEZU Marie Josee; Komiseri muri NIC yifatanije n'Akarere ka RUBAVU.

Mu Mirenge yose mu gihugu umuhango wo gusoza igihembwe cya gatatu cy'urugerero IMPARANIRAKURUSHA waranzwe n'ibi bikurikira:

1. Akarasisi k'Intore zisoje igihembwe cya gatatu cy'urugerero,

2. Ihererekanyabikorwa by'Intore zo ku rugerero hagati y'Utugari n'Umurenge,

3. Ubuhamya bw'Intore zakoze urugerero n'Abaturage Intore zakoreye ibikorwa mu gihe cy'urugerero,

4. Impanuro z'Abayobozi no kwibutsa Intore ko urugerero rukomeza rukazasozwa zirangije igihembwe cya kane,

5. Gutanga Icyemezo cy'Intore isoje igihembwe cya gatatu cy'urugerero,

6. Ubusabane.

Komiseri TWIZEYEYEZU Marie Josee ashikiriza Icyemezo cy'Intore irangije igihembwe cya gatatu cy'urugerero MASOYINYANA Aisher, Intore y'INDASHYIKIRWA ku rugerero IMPARANIRAKURUSHA mu Murenge wa BUGESHI, Akarere ka RUBAVU.

Inyandiko ku misoreze y'igihembwe cya gatatu cy'urugerero imparanirakurusha.