Madamu SHARON HABA (PS/MINEDUC) MU MUHANGO WO GUTANGIZA ITORERO MURI KAMINUZA

Kuwa 20/02/2014, Itorero ryatangijwe ku mugaragaro mu mashuri Abanza n'Ayisumbuye.

Kuwa 04/03/2014, Itorero ryatangijwe ku mugaragaro mu mashuri makuru na Kaminuza.

Nyuma y'umuhango wo gutangiza Itorero mu mashuri makuru na Kaminuza kuwa 04/03/2014, gahunda yakomereje mu yandi mashuri makuru na Kaminuza.

Gutangiza Itorero mu mashuri, Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yiyemeje gutoza Abanyeshuri umuco w'Indangagaciro na kirazira bakiri bato.

Ku ikubitiro, abanyeshuri bazatozwa Indangagaciro 7 z'ibanze zizafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwiyemeje arizo:

1. UBUNYARWANDA

2. GUKUNDA IGIHUGU

3. UBUNYANGAMUGAYO

4. UBUTWARI

5. UBWITANGE

6. GUKUNDA UMURIMO NO KUWUNOZA

7. KWIHESHA AGACIRO.

Umuhango wo gutangiza Itorero mu mashuri wagiye witabirwa n'Abayobozi batandukanye, Abarezi (Abatoza) n'Abanyeshuri (Intore).

umuhango wo gutangiza kumugaragaro itorero mu mashuri.

inyandiko nsobanurampampamvu yo gutangiza itorero mu mashuri.