Kuri iki cyumweru tariki 13 Nyakanga 2014, nibwo urubyiruko rurenga 229 ruba cyangwa rwiga mu mahanga rwahagurutse kuri Sitade Amahoro i Kigali rwerekeza i Gabiro mu Karere ka Gatsibo , Intara y’iburasirazuba , aho bagiye kumara ibyumweru bibiri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya karindwi.
Mu ijambo rye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, yabifurije ikaze mu gihugu cyababyaye. Yakomeje ababwira ko iri torero ari umwanya bagenewe wo kumenya byinshi ku gihugu, abasaba kutazapfusha ubusa igihe bazamara i Gabiro, kandi indangangaciro baziga zikazabafasha mu myitwarire yabo ya buri munsi.
Rucagu Boniface uyobora Komisiyo y’itorero ry’igihugu yababwiye ko mu byo bazatozwa harimo indangagaciro z’ubunyarwanda, asobanura ko izi ndangagaciro zari zaratakaye kubera Abakoloni, yemeza ko kongera kuzigisha abanyarwanda bifite akamaro . Yavuze ko by’umwihariko urubyiruko ruba mu mahanga rwigishwa indangagaciro kugirango bazashobore gukomeza kugaragaza isura nziza y’u Rwanda mu mahanga.
Mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo uru rubyiruko rwasesekaye mu Kigo cya Gisirikare I Gabiro . Rukaba rwahawe ikaze na Brig Gen Emmanuel Bayingana, Visi Perezida wa Kimisiyo y’igihugu y’Itorero wababwiye ko baje kwiga mbere na mbere indangagaciro z’umunyarwanda .
Urubyiruko rwitabiriye itorero rukaba rwagaragaje ko rwiteze ibyiza byinshi muri iri torero harimo kumenya amateka y’igihugu, indangagaciro z’ubunyarwanda, ndetse bagaragaje ko n’imyitozo bazahabwa izabafasha.
Iri torero ryahawe izina ry’ubutore INDANGAMIRWA riba buri mwaka guhera muri 2008 . Ubu ni inshuro ya karindwi ribaye. Izina “Indangamirwa” rikaba ryaratoranyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero mu rwego rwo kwerekana ko igihugu kibarangamiye nk’urubyiruko ruzavamo abaturage n’abayobozi b’ejo hazaza beza . Iri torero rizafungurwa ku mugaragaro tariki 15 Nyakanga 2014 rikaba rizasozwa tariki 26 Nyakanga 2014.