ITORERO INDANGAMIRWA VII ,RYATANGIJWE KU MUGARAGARO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nyakanga 2014, i Gabiro mu kigo cya gisirikare , mu karere ka Gatsibo intara y’iburasirazuba , Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi Biruta Visenti yayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro itorero Indangamirwa icyiciro cya karindwi.

Mu ijambo rye minisitiri Biruta yagize ati “ Gutegura iri torero byatangiye muri 2008 hagamijwe kubaka umurunga ukomeye hagati y’urubyiruko ruri mu mahanga n’igihugu cyabo. Abanyarwanda cyane urubyiruko baba mu mahanga biba bikenewe ko rukomeza kugira aho ruhurira n’igihugu cyarwo n’indangangaciro zacyo.” Yakomeje ababwira ko iri torero rigamije kandi kwereka urubyiruko iterambere igihugu kimaze kugeraho , kurushishikariza kugira uruhare muri aya majyambere , no kumenyesha urubyiruko ko ari intumwa z’u Rwanda mu mahanga.

Umuhango witabiriwe n'Abayobozi ku rwego rw'Igihugu