INDANGAMIRWA VII ZASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE NI IGICUMBI CY'INTWARI I KIGALI.

Ku wa gatandatu tariki 19 Nyakanga 2014, intore Indangamirwa 7 zagize uruzinduko mu mujyi wa Kigali, aho zasuye igicumbi cy’intwari, urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi , akarere ka Gasabo mu rwego rwo kumenya amateka y’ukuri, uko abakoroni babibye amacakubiri mu banyarwanda, Repubulika zakurikiyeho zirabinoza , Igihugu kirasenyuka kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Amb Kalisa Karegesa , umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw’ igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe yasobanuriye urubyiruko inzira inyurwamo ngo umuntu yitwe intwari. Yakomeje abereka urugero rwiza rw’abana b’i Nyange bemeye kwicwa aho kugirango bitandukanye nk’uko interahamwe zari zibasabye.

Shyaka Michael umunyeshuri wiga mu Buhindi yagaragaje ko urubyiruko rutazashidikanya kugaragza ubutwari no gukunda igihugu kuko basobanukiwe indangagaciro z’ubunyarwanda.

Ku rwibutso rwa Jenoside bahawe umwanya wo kwirebera ibyabaye kandi baganirizwa aho u Rwandarugeze rwubaka umuryango nyarwanda, hubakwa umuco w’ubumwe no kongera kubanisha abanyarwanda, nyuma y’imyaka 20 cyibohoye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi Madamu Sharon Haba yavuze ko ikigambiriwe ari uko abana b’u Rwanda aho bari hose barangwa n’indangagaciro na kirazira. Yagize ati " uru rubyiruko rwiga mu mahanga nabo ni abanyarwanda , niyo mpamvu nabo tubigisha indangagaciro , tukabereka amateka, kugirango bazahagararire u Rwanda neza."