ABAKOZI BA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO BIZIHIJE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO.

Figure 1 Abayobozi n’abakozi bafashe ifoto y’Urwibutso

Kuri uyu wa mbere tariki 2/5/2016 abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bahuriye kuri Hoteli Classic, baganira ku ngamba zigamije kunoza no guteza imbere umurimo, banatora umukozi wabaye indashyikirwa muri uyu mwaka.

Ikiganiro cyatanzwe cyari kigamije kwerekana ingamba ziri mu gihugu zigamije guhanga umurimo no guteza imbere ba rwiyemezamirimo cyane cyane abari mu rubyiruko ndetse no gukangurira abakozi guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Muri rusange abakozi bishimiye ibyiza umukoresha ariwe leta akomeza kubagezaho bakangurirwa gukomeza gukora umurimo unoze.

Kuri uyu munsi abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero batoye umukozi wabaye Indashyikirwa muri uyu mwaka ariwe MUKANKURUNZIZA Clotilde ushinzwe ibijyanye na Logistique.

Mu ijambo rya Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface, yashimiye abakozi bose uburyo bateguye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Yabashimiye kandi uburyo bitwara mu kazi abasaba gukomeza kugira umurava mu kazi kabo ka buri munsi.

Yashimiye kandi umukozi wabaye Indashyikirwa, amwifuriza gukomeza kuba indashyikirwa anamwizeza ko ubuyobozi buzakomeza kumuba hafi mubyo akora.

Yashoje yifuriza abakozi kwishimira umunsi mpuzamahanga w’umurimo ari nako bakomeza guhiga kuba indashyikirwa mubyo bakora byose.

Ibi biganiro byaberaga kuri Hoteli classic byasojwe n’ubusabane hagati y’abayobozi n’abakozi babimburiwe n’umukozi wabaye Indashyikirwa.