INTUMWA ZIVUYE MU GIHUGU CYA KENYA ZASUYE KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO

Figure 1 ifoto y’Urwibutso, Intumwa ziturutse muri Kenya na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itoro n’abamwungirije.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/12/2014, Intumwa  zigize Komisiyo y’ubumwe no kubanisha abanya Kenya zasuye Komisiyo y’igihugu y’Itorero.  Izi ntumwa zikigera ku cyicaro cya Komisiyo y’igihugu y’Itorero zakiriwe na perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Bwana Boniface RUCAGU, wabagejejeho amavu n’amavuko bya Komisiyo, Gahunda ya Komisiyo ndetse n’imirimo y’ingenzi Komisiyo y’Igihugu y’Itorero imaze gukora.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Boniface RUCAGU yabwiye intumwa zivuye mu gihugu cya Kenya ko Iterero ry’igihugu ryahozeho no mu gihe cy’Ubukoloni ariko rigenda ricika intege bitewe n’ubutegetsi butigeze buriha agaciro. Niyo mpamvu nyuma ya Jenoside, yakorewe abatutsi leta y’u Rwanda irangajwe n’umuryango wa RPF-INKOTANYI wari umuze guhagarika jenoside, nyuma y’ibiganiro bitandukanye yahisemo kongera gusubizaho itorero ry’Igihugu. Niyo mpamvu tariki ya 16/11/2013, Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul KAGAME yatangije ku mugaragaro Itorero imbere y’Inteko nshingamategeko imitwe yombi.

Honorable Francis Ole Kaparo,  Umuyobozi   wa komisiyo Kenya ishinzwe ubumwe na kubanisha abanegihugu waje uyoboye iri tsinda yasobanuye ko nyuma y’imvuru zabaye mu gihugu cye hagiyeho komisiyo ishinzwe kubanisha abenegihugu. Nkuko yabisobanuye iyi Komisiyo iracyari nshya akaba ariyo mpamvu bateguye urugendoshuri kugira ngo bigire ku banyarwanda ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Itorero imaze kugeraho ndetse na gahunda yayo mu minsi iri mbere.

Yasoje ashimira abagize komisiyo y’Igihugu y’Itorero kubyo bamaze kugeraho ndetse anabizeza ubufatanye, yaboneyo kandi kubagezaho gahunda y’imirimo bagateganya (Strategic plan) mu myaka itatu iri imbere.