Nkumba hasojwe Itorero Imbaturabukungu mu Bucuruzi

Figure 1 Imbaturabukungu zafashe ifoto y'urwibutso n'Abatoza bakuru.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/02/2015 mu kigo gitorezwamo umuco w’Ubutore cya Nkumba, giherereye mu ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera, Umurenge wa Kinoni hasojwe Itorero Imbaturabukungu icyiciro cya Kabiri. Uyu muhango ukaba waranzwe no guhiga ku ruhande rw’Imbaturabukungu, ndetse n’abayobozi batandukanye barimo Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette UWAMARIYA, bakaba bakiriye iyi mihigo kandi biyemeza ko bazafatanya n’ imbaturabukungu kwesa iyi mihigo.

Mu ijambo ry’Ikaze chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana Boniface RUCAGU, yashimye Intore z’Imbaturabukungu kuba zarirengagije ibyo zakoraga byose nabyo bibafitiye inyungu zikaza mu Itorero, yababwiye ko nta gihombo bizabatera kuko mu Itorero bazahakura ubumenyi buzafasha kunoza ibyo bakora. Yashimiye kandi abayobozi batandukanye baje kwifatanya mu muhango wo gusoza Itorero ry’Imbaturabukungu no kwakira imihigo yazo.

Yashimiye Imbaturabukungu uburyo bitabiriye masomo baafite umwete n’umurava bakirinda kurangara. Yabasabye kuba nkore neza bandebereho mu muryango nyarwanda. Yagize ati: “Haranditse ngo Igiti cyiza cyera Imbuto nziza;Muri Abana b’u Rwanda beza,Namwe rero, muzere imbuto  nziza kandi mu muryango nyarwanda  muzahore muri ba NKORE NEZA BANDEBEREHO. Muzabe koko Intore zibereye  u Rwanda n’Abanyarwanda. Aho muzaba muri hose muzaheshe ishema  Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda yo  gutoza  Abanyarwanda imico myiza”.Yabasabye gukomeza kurangwa n’Umuco w’Indangagaciro na kirazira mu muryango nyarwanda kandi ababwira ko bizabafasha kuko aribyagaciro. Yagize ati  “Umuco w’Indangagaciro na kirazira uzatuma, abikorera barushaho gukunda Igihugu n’abagituye; uzatuma kandi abikorera barushaho kugira Ubunyangamugayo kugira ngo barusheho kwizerwa n’amabanki, be kugira ikibazo cy’amikoro make kandi amabanki ahari.Umuco w’Indangagaciro na kirazira uzatuma, abikorera barushaho guharanira Ubutwari bwo kwiteza imbere mu guteza urwababyaye, uzatuma abikorera barushaho kugira Ubwitange bitangira igihugu mubyo bashoboye byose ; uzatuma abikorera barushaho gukunda Umurimo no kuwunoza, hagamijwe kwigira bo ubwabo no gutuma u Rwanda narwo rurushaho kwigira byo bihesha u Rwanda n’Abanyarwanda Agaciro. » Nyakubahwa guverineri w’Intara y’Ibirasirazuba, Mme UWAMARIYA Odette, yashimye Intore z’Imbaturabukungu kubera ubwitange, ikinyabupfura bagaragaje ubwo bari mu Itorero i Nkumba. Yabasabye gukomeza kwimaza umuco mwiza w’Ubutwari bazarikana Indangagaciro na kirazira z’Umuco nyarwanda. Yabibukije ko Intara baturukamo ifite ibyiza byinshi birimo isoko rigari ry’Umuryango w’ibihugu by’Iburasirazuba biri muri EAC muribyo bitatu byose bihana imbibi n’Intara y’iburasirazuba. Ati : « iri n’isoko rinini kandi ni mwe ba mbere rigomba kugirira akamaro, nta mpamvu rero yo kutaribyaza umusaruro kuko ari amahirwe mufite.»

Yashoje abemerera ubufanye busesuye kandi nabo bamusezeranye ko bateganya kumwereka imihigo yabo mu gitaramo cyihariye.

Iri torero imbaturabukungu zo mu ntara y’Iburasirazuba ryitabiriwe n’Intore 490, zarimo abagore 72, n’abagabo 418 bose bakaba baturuka mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.