Inkerabigwi zasoje Itorero ryari rimaze iminsi ribera Gabiro.

Figure 1 Ministre w’Uburezi Prof Silas RWAKABAMBA ashyikiriza abatoza icyemezo cy’Ubutore.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/03/2014 mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, hashojwe Itorero ry’Abayobozi ba za Kaminuza n’Amashuri bikorera mu Rwanda.  Ni mu gitaramo cy’Imihigo cyabereye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, iki gitaramo cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Ministri w’Uburezi ProfSilas Rwakabamba, Guverneri w’Intara y’Iburasirazuba UWAMARIYA Odette, Chairman w’Itorero Bwana RUCAGU Boniface, Abayobozi b’Ingabo na Police ku rwego rw’Intara hamwe n’Abayobozi  bakuru muri Ministeri y’Uburezi.

Mu ijambo risoza iri torero chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana RUCAGU Boniface, yatangiye ashimira abayozi b’amashuri makuru na za Kaminuza, kuba ubwabo barisabiye kuza mu Itorero ubwo abanyeshuri bigisha, basozaga Itorero Nkumba hari umwaka ushize. Yabashimiye ubwo butwari bagize ndetse no kwicisha bugufi, ababwira ko nibabikomeza bizatuma bagera kuri byinshi kandi byiza.

Yababwiye ko bwa mbere mu mateka y’u Rwanda Intiti n’Abashashatsi b’u Rwanda, bateraniye hamwe baganira icyubaka u Rwanda, ababwira ko bitandukanye no muri Leta zose zabanjirije leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko zose zatozaga abana b’u Rwanda umuco mubi wo gusenya igihugu cyabo.

Yabasabye guhindura isura abantu muri rusange bafite ku ntiti n’abashakashatsi b’u Rwanda, ababwira ko ibikorwa byabo byiza aribyo bizatuma amateka mabi babaziho ahinduka bakababonamo Indangagaciro na Kirazira by’Umuco w’u Rwanda.

 Mwarimu Silas Rwakabamba, Ministri w’Uburezi, mu ijambo rye yashimye Abayobozi b’Amashuri makuru na za Kaminuza uko bitwaye ubwo bari mu Itorero i Gabiro, abasaba kugumana uwo muco mwiza kandi bakawutoza abo barera.

Yabasabye kuba Indashyikirwa mubyo bakora kandi abasaba gukorera hamwe, haba aba Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta cyangwa ibifitwe n’abikorera.

Yabemereye ko Ministeri ayoboye izakomeza kubaba hafi mu rugamba rwo kwesa imihigo bahigiye mu gitaramo cy’imihigo.

Mu mihigo Intore z’Inkerabigwi zahize harimo kwigisha umuco w’Ubutore mu mashuri, gukora ubushashatsi ku mibanire y’Abanyarwanda, gukurikirana ibikorwa by’Itorero muri rusange n’Urugerero by’umwihariko. Hari kandi gufasha abo bayobora gukomeza ibikorwa by’Ubutore, gukomeza gukora ibitaramo by’Umuco nyarwanda, gukangurira abanyeshuri gukora imyitozo ngorora mubiri kugira ngo bahorane ubuzima buzima buzira umuze, n’ibindi….

Itorero Inkerabigwi risoje ryatangiye tariki ya 07/03/2014 risoza tariki ya 14/03/2014 rikaba ryari ryitabiriwe n’abatozwa basaga gato magana abiri baturutse mu mashuri makuru na za Kaminuza. Aba batozwa bakaba baratojwe binyuze mu buryo Itorero risanzwe ritozamo uko ari butanu aribwo, ibiganiro, imikorongiro, Imyitozo ngorora mubiri, Akarasisi n’Igitaramo hiyongereyemo kumasha.