Gabiro hasojwe Itorero Inkomezamihigo icyiciro cya nyuma.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 05/03/2015 nibwo mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore mu kigo gikorerwamo imyitozo ya Gisikare cya Gabiro (Gabiro Combat Training Center) hasojwe icyiciro cya Gatanu ari nacyo cya nyuma cy’Itorero Inkomezamihigo. Izi ntore z’Inkomezamihigo zari zimaze iminsi irindwi zihabwa amasomo mu Itorero, n’izihagarariye inzego z’Urubyiruko mu tugari n’imirenge mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba.

Iki gikorwa cyo gusoza Itorero inkomezamihigocyitabiriwe n’umushyitsi mukuru ariwe, Bwana: Minister w’Urubyiruko na ICT, NSENGIMANA Philbert.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Guverneri w’Intara y’Iburasirazuba Mme UWAMARIYA Odette, ba Mayors bose baturutse mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba uko ari turindwi bari kumwe kandi n’abahagarariye inama y’Urubyiruko muri buri karere.

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero hari Brig General EmmanuelBAYINGANA Visi Presida wa NIC, akaba yari ahagarariye Chairman wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero muri uyu muhango.

Mu ijambo ry’Ikaze ry’Umuhuzabikorwa w’iri torero Inkomezamihigo akaba n’Umunyabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Rose Mary MBABAZI, yashimiye ubufatanye bw’Inzego zitandukanye bwatumye Itorero Inkomezamihigo ibyiciro byose bikorwa neza ubu hakaba hashojwe icyiciro cya Nyuma. Yaboneyo kandi umwanya amurikira abashyitsi abatoza bose bagize uruhare mu gutoza itorero Inkomezamihigo icyiciro cya Gatanu cyabera Gabiro.

Mu Ijambo rye Ministri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga NSENGIMANA Philbert yasabye urubyiruko ibintu bitatu ubwo ruzaba ruri ku rugerero.

Icya mbere kurwanya igihomba cyaterwaga n’Imbaraga z’urubyiruko n’ubunararibonye bw’ababyeyi bipfa ubusa aho kubaka igihugu cyacu. Yabasabye ko icyo gihombo cyavaho kuko ari nayo nshingano ya Ministeri ashinzwe.

Icya kabiri yatumye Intore z’Inkomezamihigo kwiyandikira amateka nkuko byahozeho mu gihe cy’abakurambere bacu mbere yuko umukoloni atwambura ikaramu yayandikaga. Yababwiye ko kwiyandikira amateka bibasaba kugira Indangagaciro yo kwigira no kwihesha Agaciro kuko umuntu adutunze yatwandikisha amateka atari ayacu.

Icya Gatatu yazitumye kandi kurinda ibyo Igihugu cyacu kimaze kugeraho kuko byagezweho Abanyarwanda biyushye icyuya.

Uyu muhango wo kwimura ingamba z’Itorero INKOMEZAMIHIGO zituruka mu ntara y’Iburasirazuba, washojwe n’igikorwa cyo gutereka intango y’Imihigo mu gihe Intore zo ziteguye kandi zemeye kujya ku rugerero.

Iyi ntango y’Imihigo yateretswe na Guverneri w’Intara y’Iburasirazuba Madame UWAMARIYA Odette. Habayeho kandi guhamya imihigo byakozwe na Mayor wa mu izina ry’abandi ba Mayors bari bitabiriye uyu muhango.